Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’Igihugu cya Sri Lanka ziri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga; abamenyesha ko umubano mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.
General Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 ubwo yakiraga izi ntumwa ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Iri tsinda ry’abanyeshuri n’abasirikare mu ishuri rya gisirikare rya Sri Lanka Defence Services Command and Staff College, riyobowe na Commodore (Brig Gen) Nalida Dissanayeke, riri mu rwanda mu rugendo shuri kuva tariki 28 Nyakanga kugeza ku ya 08 Kanama 2025.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen M.Muganga yavuze ko uru ruzinduko rwabo rushimangira umubano mwiza hagati y’igisirikare cya Sri Lanka na RDF.
Yavuze kandi ko ibi Bihugu byombi bikomeje kwagura umubano n’imikoranire myiza hagati yabyo, bishingiye ku bwubahane, indangagaciro bisangiye ndetse n’imbaraga byashyize mu burezi no kubaka ubushobozi mu bya gisirikare.
Brig Gen Nalida Dissanayake uyoboye iri tsinda, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bwo kuborohereza mu bikorwa byose basuye, ashimangira kandi ko bakuye amasomo mu nzego zose za Leta n’iza gisirikare basuye.


RADIOTV10