Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo muri Afurika iri kubera i Nairobi muri Kenya, yahurije hamwe abasirikare bakuru bari mu buyobozi bw’Ingabo ku mugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, avuga ko General Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama izwi nka ACHOD yatagiye ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagize buti “General MK MUBARAKH, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama y’Abakuru b’Ingabo muri Afurika (ACHOD) ya 2025, yatangiye ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025 i Nairobi muri Kenya.”

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Strengthening African Security, Sustaining Unity of Effort”, igamije guha imbarana Umutekano wa Afurika, mu kubumbatira Ubumwe bugamije ineza.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF bukomeza bugira buti “Iyi nama yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare baturutse ku Mugabane wa Afurika, kugira ngo baganire ku mbogamizi zihuriweho z’umutekano ndetse no guteza imbere imikoranire y’akarere.”

Muri iyi nama, General Mubarakh Muganga yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Maj Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida William Ruto wa Kenya wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko Umutekano ukwiye kuba nyambere ku Mugabane wa Afurika, kandi buri Gihugu kikumva ko nta kuba nyamwigendaho mu kuwusigasira.

Yagize ati “Umutekano wa nyawo muri Afurika ugomba kuza imbere mu igenamigambi ku Mugabane, kandi hakabaho ubufatanye mu kugira ngo ugerweho.”

Yavuze ko mu gihe hari Igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano, bigera ku karere giherereyemo, kandi bikazambya inzego zinyuranye zirimo iz’ubukungu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida William Ruto ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Next Post

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.