Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

radiotv10by radiotv10
01/05/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, abagezaho ubutumwa bagenewe n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine, Maj Gen Vincent Nyakarundi arimo muri Sudani y’Epfo, aho yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UN buzwi nka UNMISS, bafite icyicaro mu Kigo cya Gisirikare i Juba.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga kandi ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yabanje guhura n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ziri muri ubu Butumwa, ndetse n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri ubu butumwa, Nicholas Haysom, baganiriye ku mikorere y’abasirikare b’u Rwanda muri UNMISS.

Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol; baganira ku guteza imbere imikoranire isanzweho hagati ya RDF n’ingabo za Sudani y’Epfo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, kandi yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Kigo cya gisirikare kizwi nka Thongping Base Camp.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje kuri aba basirikare b’u Rwanda, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bwa RDF, bwo kubashimira ku kuba bakomeje kuzuza inshingano zabo muri ubu butumwa bwa UN, babikorana ubunyamwuga n’imyitwarire iboneye.

Yaboneyeho kandi kubamenyesha uko umutekano w’u Rwanda uhagaze ndetse n’uwo mu Karere iki Gihugu cyabo giherereyemo, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga bakomeza guhesha ishema Igihugu cyabibarutse.

Maj Gen Vincent Nyakarundi ubwo yakirwaga mu Kigo cya Gisirikare i Juba
Yabanje guhura n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri UNMISS, Nicholas Haysom
Yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 5 =

Previous Post

Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

Next Post

Ibyamenyekanye ku gashya kabayeho bwa mbere muri ruhago Nyarwanda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

How social media Is Changing the Meaning of Fame
IMYIDAGADURO

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamenyekanye ku gashya kabayeho bwa mbere muri ruhago Nyarwanda

Ibyamenyekanye ku gashya kabayeho bwa mbere muri ruhago Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How social media Is Changing the Meaning of Fame

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.