Tuesday, March 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro

radiotv10by radiotv10
03/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Mueenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma mu gatuza nyuma y’intonganya zaturutse kuri avoka zo kurya.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, afite imyaka 31, mu gihe nyirarume kekwaho  kwica yitabye Imana ku myaka 45.

Iki cyaha kiregwa uyu mugabo, cyabereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara tariki 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko “Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko intandaro yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana na we amusaba kuzigarura.

Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.”

Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa” ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 15 =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

Next Post

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Related Posts

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa

by radiotv10
03/03/2026
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, uregwa kunyereza miliyoni 15 Frw, yaburanye ahakana icyaha, avuga ko...

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

by radiotv10
03/03/2026
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa uruhande rumwe, bidashobora gutanga umuti w’ibibazo biri mu...

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

by radiotv10
03/03/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafashe, bibogamye kandi bidakwiye binagoreka ukuri ku makimbirane ari...

Before You Say “Minerals,” Remember the Shelling of Rwanda: The Security Roots of Rwanda’s Congo CONFLICT

Before You Say “Minerals,” Remember the Shelling of Rwanda: The Security Roots of Rwanda’s Congo CONFLICT

by radiotv10
03/03/2026
0

In recent years, the United States Department of the Treasury has imposed sanctions on Rwandan officials and entities linked to...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Ethiopia zaganiriye ku buryo zarushaho gushimangira ubufatanye

Ingabo z’u Rwanda n’iza Ethiopia zaganiriye ku buryo zarushaho gushimangira ubufatanye

by radiotv10
03/03/2026
0

Itsinda ry’Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuvugizi wazo, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng Aisha...

IZIHERUKA

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa
MU RWANDA

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa

by radiotv10
03/03/2026
0

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

03/03/2026
Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro

Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro

03/03/2026
Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

03/03/2026
AFC/M23 yohereje abasirikare gushwanyaguza ‘drones’ za FARDC inaca amarenga guhorera Col.Willy Ngoma

Ukuri mpamo ku mafoto byavugwaga ko ari ay’umurambo w’Umuyobozi w’Ikirenga akimara kwicwa

ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gitifu ukurikiranyweho miliyoni 15Frw yisobanuye avuga ko aho kuregwa yari akwiye gushimirwa

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.