Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho umugambi wo gushaka kwicisha umwana yabyaranye n’umugore batabana gusa uyu mubyeyi we azi ko umuhungu we yamaze gupfa.

Intandaro yo gushaka kwica uyu mwana we w’umusore w’imyaka 23 ngo ni uko yateje umwiryane hagati y’uyu mugabo n’umubyeyi w’uyu mwana.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko akimara gushaka umugore, uwo babyaranye uyu muhungu ngo atigeze amuha agahenge kuko atahwemaga kumutesha umutwe.

Uwo mugore wabyaranye n’uyu mugabo, yaramurutaga mu gihe we yari akiri ingimbi afite imyaka 17 ku buryo na byo biri mu byatumye atamwishimira.

Avuga ko uwo mugore yanamujyanye mu nzego z’ubutabera gusa we akomeza kwinangira kuko atumvaga ko yaba yaramuteye inda kuko yari akiri muto mu gihe uwo mugore babyaranye asanzwe afite imbyaro ebyiri.

Ngo yaje no kumurega mu bunzi ariko kuva icyo gihe, yahise atangira kwanga uwo mwana bamutsindiraga we akavuga ko atari uwe.

Ati “Amaze gukura mu 2019 we na nyina bafatanya ikirego.”

Byageze n’aho uyu mwana we umaze kuba umusore, yakomeje kuregana na se mu nkiko biza gutuma inzego z’ubutabera zitegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA binemeza ko ari uwe.

Avuga ko kuva ubwo yarushijeho kumwana ndetse akaza no gutangira gutekereza kumwikiza agahita anashyiraho umuntu ugomba kumwica akamwishyura amafaranga.

Uyu mugabo we azi ko umwana we yamaze gupfa ndetse no mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko “Ubu ngubu ndi kwicuza. Ari Imana na Leta y’u Rwanda, abavandimwe n’abaturanyi ndabasaba imbabazi kandi nanjye ubwanjye narihekuye.”

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugiz w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko uyu mwana yarokowe ataricwa kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kumenya uyu mugambi.

Avuga ko uyu mugabo yari yavuganye n’abagombaga kwica umwana we akabishyura ibihumbi 400 Frw ariko akabanza kubaha ibihumbi 140 Frw, ndetse baza kumubwira ko umugambi wamaze gushyirwa mu bikorwa agahita ahungira mu Mujyi wa Kigali ari na ho yafatiwe.

Dr Murangira uvuga ko RIB gishakisha abandi bose bari muri uyu mugambi, avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica umuntu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =

Previous Post

Ezee utazibagirana mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yahishuye ko uwakoze impanuka yahitanye ‘Sofia’ ari Se

Next Post

Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?

Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.