Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho umugambi wo gushaka kwicisha umwana yabyaranye n’umugore batabana gusa uyu mubyeyi we azi ko umuhungu we yamaze gupfa.
Intandaro yo gushaka kwica uyu mwana we w’umusore w’imyaka 23 ngo ni uko yateje umwiryane hagati y’uyu mugabo n’umubyeyi w’uyu mwana.
Uyu mugabo wafatiwe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko akimara gushaka umugore, uwo babyaranye uyu muhungu ngo atigeze amuha agahenge kuko atahwemaga kumutesha umutwe.
Uwo mugore wabyaranye n’uyu mugabo, yaramurutaga mu gihe we yari akiri ingimbi afite imyaka 17 ku buryo na byo biri mu byatumye atamwishimira.
Avuga ko uwo mugore yanamujyanye mu nzego z’ubutabera gusa we akomeza kwinangira kuko atumvaga ko yaba yaramuteye inda kuko yari akiri muto mu gihe uwo mugore babyaranye asanzwe afite imbyaro ebyiri.
Ngo yaje no kumurega mu bunzi ariko kuva icyo gihe, yahise atangira kwanga uwo mwana bamutsindiraga we akavuga ko atari uwe.
Ati “Amaze gukura mu 2019 we na nyina bafatanya ikirego.”
Byageze n’aho uyu mwana we umaze kuba umusore, yakomeje kuregana na se mu nkiko biza gutuma inzego z’ubutabera zitegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA binemeza ko ari uwe.
Avuga ko kuva ubwo yarushijeho kumwana ndetse akaza no gutangira gutekereza kumwikiza agahita anashyiraho umuntu ugomba kumwica akamwishyura amafaranga.
Uyu mugabo we azi ko umwana we yamaze gupfa ndetse no mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko “Ubu ngubu ndi kwicuza. Ari Imana na Leta y’u Rwanda, abavandimwe n’abaturanyi ndabasaba imbabazi kandi nanjye ubwanjye narihekuye.”
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugiz w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko uyu mwana yarokowe ataricwa kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kumenya uyu mugambi.
Avuga ko uyu mugabo yari yavuganye n’abagombaga kwica umwana we akabishyura ibihumbi 400 Frw ariko akabanza kubaha ibihumbi 140 Frw, ndetse baza kumubwira ko umugambi wamaze gushyirwa mu bikorwa agahita ahungira mu Mujyi wa Kigali ari na ho yafatiwe.
Dr Murangira uvuga ko RIB gishakisha abandi bose bari muri uyu mugambi, avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica umuntu.
RADIOTV10