‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusizi w’Umunyarwandazi ukiri muto, yashyize hanze igisigo yise ‘Umugabo si Umuntu’ kigaruka kuri byinshi byirengagizwa ku bagabo birimo na we ashobora kuganzwa n’amarangamutima kandi akabigaragaza nk’abandi.

Uyu musizi witwa Dinah Elizabeth Kampire ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Dinah Poetess asanzwe azwiho ubuhanga budasanzwe mu kwandika ibisigo no gusiga.

Izindi Nkuru

Muri iki gisigo yise ‘Umugabo si Umuntu’ cyanasohokanye n’amashusho yacyo, uyu mukobwa atangira avuga ko yakunze kwibanda ku bagore akabavuga imyato, ariko abagabo agasa nk’ubirengagiza ndetse rimwe yanabagarukaho akabavuga ibibi.

Muri iki gisigo akomeza agira ati “… ba nyiramwiza mbita intwaro naho mwebwe mbashinja ibyaha, imiruho yabo nyibashinja yose nsa nk’utabakunda uko mwakabaye, mbigiza hirya mu byo mpimba, mpimbarirwa no kubamwaza atari uko mbanze.”

Akomeza arata abagabo ibigwi ati “Mbanzamihigo menabitero nteruro dutera duteruye ibibondo bakotana batumara ubwoba no mu bwire mukaba intwari kurenza imbunda.”

Dinah Poetess uvuga ko atagize amahirwe yo gukurira hafi y’umubyeyi we w’umugabo (Papa), avuga ko hari uburyo bagabo bafatwa kutari ko, bakikorezwa imitwaro yose.

Ati “Abagabo tubafata nk’aho atari abantu, uzi uburyo twumva ko bagomba kuba bashoboye ibintu byose, rero nabivuze mu buryo bw’ikinegu. Nshatse kumvikanisha ahubwo ko na we ari umuntu.”

Ikindi kandi hari imyifatire n’amarangamutima bakunze kuvuga ko bidakwiye kugaragazwa n’umugabo kandi na we ari umuntu nk’abandi ushobora kuganzwa n’amarangamutima.

Avuga ko umugabo ugaragaye arira cyangwa yatsinzwe mu kintu runaka yewe ngo n’ukennye, bamufata nk’igigwari, ariko ko bidakwiye kuko na bo ari abantu nk’abandi.

Avuga kandi ko abantu benshi bakunze guhagarara ku ruhande rwo gushyigikira igitsinagore, ariko igitsinagabo ntibakiteho cyane ku buryo nk’iyo hari ikibazo hagati y’ibi bitsina byombi, abantu benshi bakunze gushyigikira igitsinagore kandi wenda ari na cyo kiba kiri mu makosa.

Ati “Yego hariho aba Papa babi, ariko nanone umwiza aba ari mwiza cyane Pe.”

Uyu mukobwa usanzwe afite ibindi bisigo yashyize hanze bikunze kugaruka ku mibereho isanzwe, avuga ko afite imishinga inyuranye irimo album y’ibisigo azashyira hanze umwaka utaha.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nsengiyumva Thomas says:

    Yego mukobwa wacu komerezaho turakwemera

Leave a Reply to Nsengiyumva Thomas Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru