Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo uregwa gusambanya umwana we akamugira nk’umugore we bakanabyarana impanga yavuze icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
01/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ukurikiranyweho gusambanya umwana we kuva afite imyaka 14 akanamutera inda bakabyarana impanga, yemera icyaha akavuga ko yari yarahisemo kugira umwana we umugore we kuko abandi bagore bari baramunaniye.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, atuye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 15 ubu akaba afite 22.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ubwo yamusambanyaga, yamubwiraga ko atagomba kubivuga; ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.”

Uyu mugabo yaje gutahurwa nyuma yuko atangiye kujya akubita uyu mukobwa we yari yaragize umugore we, ndetse akamubwira ko azamwica.

Ibi byatumye uyu mwana yimuka ajya gukodesha, uregwa akajya amusanga aho yagiye nabwo bakaryamana, nyuma ajyana umuhoro avuga ko ari bumwice, ni ko guhita abibwira abaturanyi batanga amakuru, uregwa afatwa atyo.

Ubushinjacyaha buti “Mu ibazwa rye uregwa yemera icyaha; asobanura ko yahisemo kubana n’umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye.”

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Isaac says:
    10 months ago

    To put that man in prison forever,becaused he had destroyed her future life,he had transformed her a shamefull in other wemens in social arround

    Reply

Leave a Reply to Isaac Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Impamvu Min.Nduhungirehe yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe

Next Post

Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro
MU RWANDA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.