Sunday, March 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo uregwa gusambanya umwana we akamugira nk’umugore we bakanabyarana impanga yavuze icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
01/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ukurikiranyweho gusambanya umwana we kuva afite imyaka 14 akanamutera inda bakabyarana impanga, yemera icyaha akavuga ko yari yarahisemo kugira umwana we umugore we kuko abandi bagore bari baramunaniye.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, atuye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 15 ubu akaba afite 22.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ubwo yamusambanyaga, yamubwiraga ko atagomba kubivuga; ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.”

Uyu mugabo yaje gutahurwa nyuma yuko atangiye kujya akubita uyu mukobwa we yari yaragize umugore we, ndetse akamubwira ko azamwica.

Ibi byatumye uyu mwana yimuka ajya gukodesha, uregwa akajya amusanga aho yagiye nabwo bakaryamana, nyuma ajyana umuhoro avuga ko ari bumwice, ni ko guhita abibwira abaturanyi batanga amakuru, uregwa afatwa atyo.

Ubushinjacyaha buti “Mu ibazwa rye uregwa yemera icyaha; asobanura ko yahisemo kubana n’umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye.”

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Isaac says:
    1 year ago

    To put that man in prison forever,becaused he had destroyed her future life,he had transformed her a shamefull in other wemens in social arround

    Reply

Leave a Reply to Isaac Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + thirteen =

Previous Post

Impamvu Min.Nduhungirehe yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe

Next Post

Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Related Posts

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

by radiotv10
28/03/2026
0

Nyuma y’uko mu mudugudu wa Gitaba wo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano hamenyekanye amakuru ko hari umwana...

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

by radiotv10
28/03/2026
0

Mu bikorwa byo gushakisha imodoka yaguye muri Nyabarongo ku gice cyo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga n’uwari...

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

by radiotv10
27/03/2026
0

At the beginning, everything feels exciting. The conversations are smooth, the attention is sweet, and you start imagining what this...

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

by radiotv10
27/03/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe nk’indi, kuko ari umutwe ushingiye ku...

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

by radiotv10
27/03/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), bubagezaho ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’umutekano...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo
MU RWANDA

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

by radiotv10
28/03/2026
0

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

28/03/2026
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

27/03/2026
RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.