Umugabo witwa Prophète Ebo Noah w’Umunya-Ghana umaze igihe yubaka inkuge avuga ko ari izo azakoresha arokora abantu ngo kuko Isi izarangira ku wa 25 Ukuboza 2025, yatawe muri yombi.
Prophète Ebo Noah yafunzwe azira kubeshya isi, aho yahanuye ubuhanuzi bamwe barabwizera abandi babutera utwatsi bavuga ko ari bya binyoma by’abahanuzi b’iki gihe.
We avuga ko isi igiye kurimbuka, ariko ntizarimburwa n’inzara cyangwa intambara, ahubwo ngo izarimburwa n’amazi, aba aii yo mpamvu ngo yahisemo gukiza abizera ibyo avuga ko Imana yamweretse.
Yari amaze igihe yubaka inkuge akoresheje ibiti birenga ibihumbi 250, ndetse n’inkuge umunani, aho buri imwe ngo izajyamo abantu miliyoni 600.
Avuga ko isi izarimbuka hakoreshejwe amazi kuko ngo imvura izagwa imyaka itatu idahita, kandi ko abantu bazamara iyo myaka itatu cyangwa ine muri izo nkuge.
Ghana yamaze gucikamo ibice; bamwe baramurebana ubwoba, abandi baramuseka, abandi ntibabyizera na gato. Abantu bari batangiye kuva imihanda yose berekeza muri Ghana ngo babe bari hafi, maze imvura nigwa bahite begera amato yakoze (inkuge) bazugame iyo mvura.
Uyu mugabo wari umaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 350 yamaze gutabwa muri yombi.
Si ubwa mbere haje ubuhanuzi buvuga ko isi igiye kurangira, ariko ubwavuzwe cyane ni ubwavugaga ko isi izarangira mu mwaka wa 2000, ariko ntibyabaye. Ubu turi muri 2025.
Fifi UWIZERA
RADIOTV10









