Umugore utuye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe aravuga ko umugabo we yarenganye kuko yafunzwe nyuma yo kwitaba Urukiko rwari rwamuhamagaje ku kibazo yagiranye na mwishywa we agahita afungwa ataburanye none amezi abaye arindwi.
Uyu mubyeyi witwa Uwamahoro Sandrine utuye mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina, avuga ko umugabo we witwa Habyaramungu Celestin yafunzwe biturutse ku kibazo yagiranye na mwishywa we.
Avuga ko bamaze imyaka 30 baguze isambu, gusa ngo mu mpera za 2020 mwishywa w’umugabo we yaje ayiyitirira ndetse bajya no mu manza biza kurangira urukiko rwemeje ko isambu ari iy’uyu mwishywa.
Habyaramungu utaremeye imikirize y’urubanza, yaje kwambura igitoki mwishywa we wari uje kugitema mu murima uri muri iyi sambu bituma yongera kujya kumurega.
Uwamahoro Sandrine agira ati “Bari baragiye mu rukiko yitabye baramubwira ngo ntabwo aburana kubera ko umuburanyi we adahari. Bamuhamagaje bwa kabiri, asanga umwanditsi w’urukiko yicaranye n’uwo baburana. Bahise bavuga ko yigometse ku myanzuro.”
Ako kanya ngo bahise “Bamwambika amapingu bamujyana kuri RIB ngo ntabwo yagombaga kubinjirana.”
Uyu mugore akomeza agira ati “Urubanza rwaciwe ataburanye. Yagiye ku Muvunyi bamwohereza ku rwego rurwanya ruswa n’akarengane. Agezeyo, baramubwira ngo ashake radiyo imukemurire icyo kibazo.”
Akomeza avuga ko kuvuga ko umugabo we afungiye akarengane ari uko “Ikibazo cye inzego z’ibanze zitakizi. Nakigejeje ku Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo avuga ko agiye kwandika asaba uburenganzira ko agaruka bagakurikirana ikibazo cye ahari. Ngo biragaragara ko yibwe.”
Avuga ko ubuzima bumugore we n’abana babo kuko ari we usigaye akora byose kugira ngo atunge umuryango w’abantu umunani.
Uwamahoro Sandrine anavuga ko afite impungenge ko na we yazafungwa, ati “Induru zihoraho. nanjye ubwanjye ntamutekano mba mfite. Abo baburanye hari ubwo bisaza. Hatabayeho kujya mu nzu ngo dusinzire, ushobora kumva ngo nanjye nagiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick, avuga ko habayemo akarengane koko ndetse ko hari icyo ubuyobozi bw’ibanze bwari bwakoze.
Yagize ati “Urukiko rushobora kuba rutarigeze rujya aho byabereye. Ntabwo yagombaga kwamburwa isambu ye kandi bigaragara ko yahatuye kuva muri 1982. Biragaragara ko ari ahe. Ntabwo hagombaga gusaranganywa. Ibyo inzego zabigiyemo tubikorera raporo tuyiha Akarere. Twabakoreye ubuvugizi kubera ko twe ntabubasha dufite bwo kumugarura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Buno, yizeje ko bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Turagikurikirana, nitwongere kugwa mu mutege wo kuvuga ko batagiye aho cyabereye. Icyo nakubwira ni uko tugiye kugikurikirana kandi dushake umuti urambye kuri icyo kibazo cy’uwo muturage.”
David NZABONIMPA
RADIOTV10