Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga wo muri Uganda wari umaze iminsi 17 arwaye Ebola, yamuhitanye, aba umuganga wa kane uhitanywe n’iki cyorezo kuva cyagera muri iki Gihugu.

Umuganga wahitanywe n’iki cyorezo, ni Margaret Nabisubi wapfuye ku myaka 58 y’amavuko, yari amaze iminsi arwaye iyi ndwara.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth Aceng, wavuze ko uyu muganga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jane Ruth Aceng yagize ati “Mbabajwe no kumenyesha urupfu rw’umuganga, Madamu Margaret Nabisubi, wari umuganga ushinzwe gutera ikinya.”

Yakomeje agira ati “Uyu muganga wari fute imyaka 58, yishwe na Ebola ku isaaha ya saa kumi na mirongo itatu n’itatu (04:33’) muri iki gitondo mu bitaro bya Fort Portal nyuma yo kumara iminsi 17 arwaye iyi ndwara.”

Margaret Nabisubi abaye umuganga wa kane uhitanywe n’iki cyorezo cya Ebola kuva cyagera muri Uganda mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje agira ati “Nyakwigendera Margaret ni umuvuzi wa kane tumaze gutakaza kuva icyorezo cyaza nyuma y’umuforomo Dr Ali n’umuganga wo ku Bitaro byo mu Karere ka Kagadi.”

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni wagaragaje uko iki cyorezo cya Ebola gihagaze muri iki Gihugu, mu cyumweru gishize, yavuze ko abari bamaze kugaragaraho iki cyorezo, bari 24 barimo abaganga batandatu.

Museveni kandi yari yavuze ko Guverinoma itazashyiraho guma mu rugo cyangwa izindi ngamba zo guhagarika ibikorwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya Ebola.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + six =

Previous Post

Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

Next Post

Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.