Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga wo muri Uganda wari umaze iminsi 17 arwaye Ebola, yamuhitanye, aba umuganga wa kane uhitanywe n’iki cyorezo kuva cyagera muri iki Gihugu.

Umuganga wahitanywe n’iki cyorezo, ni Margaret Nabisubi wapfuye ku myaka 58 y’amavuko, yari amaze iminsi arwaye iyi ndwara.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth Aceng, wavuze ko uyu muganga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jane Ruth Aceng yagize ati “Mbabajwe no kumenyesha urupfu rw’umuganga, Madamu Margaret Nabisubi, wari umuganga ushinzwe gutera ikinya.”

Yakomeje agira ati “Uyu muganga wari fute imyaka 58, yishwe na Ebola ku isaaha ya saa kumi na mirongo itatu n’itatu (04:33’) muri iki gitondo mu bitaro bya Fort Portal nyuma yo kumara iminsi 17 arwaye iyi ndwara.”

Margaret Nabisubi abaye umuganga wa kane uhitanywe n’iki cyorezo cya Ebola kuva cyagera muri Uganda mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje agira ati “Nyakwigendera Margaret ni umuvuzi wa kane tumaze gutakaza kuva icyorezo cyaza nyuma y’umuforomo Dr Ali n’umuganga wo ku Bitaro byo mu Karere ka Kagadi.”

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni wagaragaje uko iki cyorezo cya Ebola gihagaze muri iki Gihugu, mu cyumweru gishize, yavuze ko abari bamaze kugaragaraho iki cyorezo, bari 24 barimo abaganga batandatu.

Museveni kandi yari yavuze ko Guverinoma itazashyiraho guma mu rugo cyangwa izindi ngamba zo guhagarika ibikorwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya Ebola.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

Next Post

Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.