Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kunywera amafaranga yari yamuhaye ngo agure amategura

radiotv10by radiotv10
27/06/2022
in MU RWANDA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 50 y’amavuko wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise isuka amuziza kunywerera amafaranga yari yamuhaye ngo agure amategura, undi akamuca ruhinganyuma akayajyana mu kabari.

Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 50 babanaga mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kabusanza, Umurenge wa Simbi.

Iki cyaha cyabaye tariki 17 Kamena 2022, ubwo uyu mugore n’umugabo we nyakwigendera, babanzaga gutongana bapfa ibihumbi bitatu Magana atanu (3 500 Frw).

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bwaregeye urukiko Rwisumbuye rwa Huye uyu mugore, buvuga ko ariya mafaranga bapfuye, ari ayo umugore yari yahaye umugabo we ngo ajye kugura amategura yo gusakara inzu yabo aho kugira ngo ayagure, akajya kuyanywera.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugore, yemeye ko yabanje gutongana na nyakwigendera, ubundi akamukubita igifunga cy’isuka mu mutwe, agahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugore aramutse ahamijwe iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + three =

Previous Post

Icyo Mayor avuga kuri Mudugudu waterereje abaturage inzuki akaba afungiye mu kigo cy’inzererezi

Next Post

“Imanike”: Igisubizo Min.Gatabazi yahaye Faustin Twagiramungu cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
“Imanike”: Igisubizo Min.Gatabazi yahaye Faustin Twagiramungu cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

“Imanike”: Igisubizo Min.Gatabazi yahaye Faustin Twagiramungu cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.