Umugore w’imyaka 74 wo muri Leta ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangajwe inshuro ebyiri ko yapfuye, aho ku nshuro ya mbere byatangajwe ko yitabye Imana ariko akiri muzima, nyuma akaza gupfa by’ukuri.
Constance Glantz witabwagaho ari mu rugo hafi y’umurwa mukuru wa Nebraska muri Lincoln, byabanje gutangazwa ko yapfuye ariko abaganga bibeshye.
Abayobozi bo mu gace ibi byabereyemo, buvuga ko nyuma y’amasaha abiri bitangajwe ko Constance Glantz yitabye Imana, byaje kugaragara ko agihumeka umwuka w’abazima, ari na bwo bamukoreraga ibizwi nka CPR byo gushitura umutima, aza kuzanzamuka.
Nyuma yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, ariko nyuma ubuyobozi buza gutangaza ko yapfuye noneho by’ukuri.
Polisi yahise itangira iperereza kuri ibi byabaye, gusa biravugwa ko nta kimenyetso cyo kuba abaganga babanje gutangaza iriya nkuru babigambiriye ku buryo babikurikiranwaho nk’icyaha.
Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu gace ka Lancaster, Ben Houchin yagize ati “Ibi ni ibintu bidasanzwe. Maze imyaka 31 ndi muri aka kazi, ariko ntakintu na kimwe kigeze kibaho mbere nk’iki.”
Ben Houchin yavuze ko mu minsi irindwi ya nyuma y’ubuzima bwa nyakwigendera, yagaragazaga intege nke zo kuba isaha n’isaha yashiramo umwuka, ari na byo bishobora kuba byarateye abaganga kumubika akiri muzima.
Byari biteganyijwe ko ibiva mu isuzuma ku rupfu rwa nyakwigendera, byagombaga gutangazwa kuri uyu wa Kabiri, ariko Ben Houchin yavuze ko bishobora kuzafata nk’ibyumweru 12.
Ati “Ikiriyo cyo mu rugo cyo kuba cyarabaye nta kosa ryakozwe, ahubwo abakigiyemo ni bo batahuye ko yari akiri muzima.”
Muri Kamena umwaka ushize, umugore w’imyaka 76 witwa Bella Montoya wo muri Ecuador, na we byatangajwe ko yapfuye yishwe na stroke, ndetse bamushyira mu isanduku bagiye no kumushyingura, nyuma y’amasaha atanu baza gusanga akiri muzima ubwo bari bagiye kumuhindurira imyenda yo kumushyingurana, ariko nyuma y’iminsi micye, na we yaje kwitaba Imana.
RADIOTV10