Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko yamukubise umuhini nyuma yo gutongana bapfa kuba yari amaze kumumenera ifu, ndetse akanavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane, kandi ko aticuza kuba yaramwishe.
Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Giyurwa mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma, aregwa icyaha cyo kwica biturutse ku bushake yakoreye uwari umugabo we.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwamaze kuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mugore.
Ni nyuma yuko iki cyaha gishinjwa uyu mugore, cyabaye mu ijoro ryo 15 Mata 2025, kikabera mu rugo yabanagamo n’umugabo we muri uriya Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko bombi bagiranye intonganya.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari amaze kumunera ifu, yamwirutseho akamukubita umuhini yasekuzaga imyumbati mu mutwe no ku kuboko akagwa hasi, bamugeza kwa muganga agahita apfa.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko bari basanganywe amakimbirane, buri wese aba mu cyumba cye anitekera, kandi ko aticuza igikorwa yakoze cyo kumwica.”
Nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uyu mugore naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cya bundu.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10