Mu Karere ka Ngororero, hafatiwe umugore w’imyaka 23 wari utwaye udupfunyika 1 018 tw’urumogi atwambariyeho mu nda no mu mugongo ubundi ahekaho umwana, yari avanye mu Karere ka Rubavu.
Uyu mugore yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 08 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Rususa mu Kagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero.
Yari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ku manywa y’ihangu saa sita, afatwa nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), SP Solange Nyiraneza, yavuze ko ubwo Polisi yakiraga amakuru y’uyu mugore, yahise ishyira bariyeri hariya yafatiwe.
Ati “Mu gusaka iyo modoka, abapolisi basanga harimo umugore wafashe udupfunyika tw’urumogi 1 018 atuzengurutsa ku nda no mu mugongo akoresheje supaneti, imbere yambaye isengeri arenzaho umupira, arangije ahekeraho umwana, ni ko guhita atabwa muri yombi.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko nyuma y’uko uyu mugore afashwe, yavuze ko uru rumogi yari arushyiriye umukiliya wo mu Kagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero, nyuma yo kuruhabwa n’umucuruzi wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu wari kumwishyura ibihumbi 10 Frw.
Nyuma yo gufatwa, uyu mugore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero, mu gihe hagishakishwa uwari wamutumye.
RADIOTV10