Umugore wo muri Brazil waciye ibintu nyuma y’uko asezeranye n’igipupe, akaba agishinja ko cyamuciye inyuma, yafashe icyemezo cyo kugica ubugabo (igitsina) bwacyo ngo kidakomeza kumubabaza umutima. Ngo yigeze kukibaza niba hari umugore bari kumwe ariko cyanga kumusubiza.
Uyu mugore witwa Meirivone Rocha Moraes w’imyaka 37 y’amavuko, mu myaka ishize yagarutsweho cyane ubwo yatangazaga ko yasezeranye kubana n’igipupe Marcelo kikamubera umugabo, ndetse agakunda gusangiza abantu amafoto y’uburyo babanye.
Gusa kuri iyi nshuro noneho aravuga ko ibye n’iki gipupe afata nk’umugabo we, birimo kidobya, kikaba gikomeje kumubabaza umutima kuko kimuca inyuma, akaba yafashe icyemezo cyo kugica igitsina.
Yagize ati “Nabimenye ubwo inshuti yanjye yanyohererezaga ubutumwa mu ijoro rimwe, ivuga ko umugabo wanjye [avuga igipupe] anca inyuma. Iryo joro naraye nabi, bituma tutararana mu buriri.”
Meirivone yahise afata icyemezo cyo kugenera igihano uyu mugabo we, ahitamo kugica igice cy’igitsina cyacyo ngo kitazongera kumuca inyuma.
Ati “Ni igitsina cy’umweru, gifite uburebure bwa Sanyimetero 16. Rero nanzuye kugica kugikuraho. Nabikoze ngo abandi bagore batazajya bakorakora ku gitsina cya Marcelo, nkunda kugihisha iyo tugiye mu kabari cyangwa mu birori.”
Yakomeje agaragaza uko yagiye afata iki gipupe cyamuciye inyuma, ati “Ubushize nasanze bamuzaniye indabo z’iroza ku muryango. Naje gutahura ko Marcelo yari kumwe n’undi mugore ariko naramubajije yanga kumbwira.”
Uyu mugore ashinja iki gipupe kuba gikunda abagore ngo kuko muri WhatsApp yacyo, gifitemo abantu barenga 500 kandi abenshi ari ab’igitsinagore.
Src: Daily Mail
RADIOTV10