Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore w’i Huye ukurikiranyweho guha ibihano biremereye umwana we yasobanuye icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
21/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 39 wo mu murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, ukurikiranyweho gusiga aziritse umwana we w’imyaka irindwi ku nkomangiro, yavuze ko yabitewe n’ubujura buvugwa kuri uyu mwana, aho yasize amuziritse ngo atajya kwiba.

Uyu mugore akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwamaze kumuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha yatangajwe muri iki cyumweru, avuga ko iki cyaha gikurikiranywe kuri uyu mugore cyakozwe tariki 21 Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yatahuweho iki cyaha nyuma yuko “umuturanyi we yanyuraga iwe akumva umwana ari kurira, akica ingufuri agasanga umwana aziritse amaboko, amaguru no mu mavi ku nkomangiro.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha. Asobanura ko yabitewe n’uko yari yibye avoka zo mu baturanyi, kandi ko asanzwe yiba akamurihira, abisabira imbabazi.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko No 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana

Ingingo ya 28: Guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − three =

Previous Post

Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we

Next Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.