Umuhanda Muhanga-Ngororero- Mukamira, ukaba umwe mu mihanda ihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba wongeye kugira ikibazo cyatumye udakoreshwa kubera imvura nyinshi, nyuma y’ibyumweru bibiri n’ubundi ugize ikibazo nk’iki.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026.
Muri iri tangazo, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga – Ngororero – Mukamira ubu udakoreshwa.”
Uru rwego rwaboneyeho kugira imana abagombaga gukoresha uyu muhanda, ko bakoresha uwa Mukamira – Musanze – Kigali cyangwa Muhanga – Kigali – Musanze- Mukamira na Muhanga – Rubengera- Rutsiro – Rubavu. Ruti “Abapolisi barahari kugira ngo babayobore”
Mu byumweru bibiri bishize, uyu muhanda n’ubundi wari wagize ikibazo nk’iki, na cyo cyari cyatumye udakoreshwa kubera imvura nyinshi yari yaguye.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026, ni bwo Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda na bwo wari wagize ikibazo nk’iki, ariko bucyeye bwaho ku wa 09 Werurwe, uru rwego rwongera gutangaza ko uyu muhanda wabaye nyabagendwa.
RADIOTV10









