Umuhanzi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo uri mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yemeye ko ari inshuti na Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri w’Ibyerecyeye Ingufu muri Uganda, ariko ntiyerura ko urukundo rwabo ari ururi kuvugwa.
Kuva Phiona Nyamutoro yagirwa Minisitiri ushinzwe Iby’Ingufu muri Guverinoma ya Uganda, ibinyamakuru byo muri Uganda, byavuze ko uyu Munya-Uganda-kazi, ari mu rukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo.
Phiona Nyamutoro akimara guhabwa izi nshingano kandi, Eddy Kenzo yahise yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza ishya n’ihirwe ndetse agaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntambwe yateye.
Gusa urukundo ruvugwa hagati y’aba bombi, Eddy Kenzo yabaye nk’uruhakana mu kiganiro yagiranye na Televiziyo izwi nka Sanyuka TV ikorera muri Uganda.
Uyu muhanzi wari ubajijwe icyo avuga kuri uyu munyapolitii, yagize ati “Ni inshuti yanjye.” Ariko Umunyamakuru ntiyanyurwa, amubaza urwego ubwo bucuti bwabo buriho, amusubiza agira ati “ni inshuti yanjye ya hafi.”
Urukundo rw’aba bombi kandi ntiruvuzwe vuba aha, kuko rwatangiye kuvugwa umwaka ushize ubwo Eddy Kenzo yahaga impano y’imodoka uyu munyapolitiki wamaze kwinjira muri Guverinoma ya Uganda.
Nubwo Eddy Kenzo aterura niba urukundo ruvugwa hagati ye n’uyu munyapolitiki, ari urw’abashobora kubana, kuri uyu wa Gatatu ubwo Nyamutoro yajyaga kurahirira izi nshingano aherutse guhabwa, yari aherekejwe n’uyu muhanzi banafashe ifoto bari kumwe na Perezida Yoweri Museveni.
Iki gikorwa na cyo kiri mu byazamuye amakuru y’urukundo rwabo, aho ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko aba bombi bashimangiye urukundo rwabo.
Ubwo yari avuye guherekeza Minisitiri mushya mu muhango w’irahira rye, Eddy Kenzo yongeye kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntambwe yateye.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Eddy Kenzo yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuba naje guhamya indahiro yawe nka Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kureba intambwe ukomeje gutera, bintera ishema.”
Eddy Kenzo yasoje ubutumwa bwe yifuriza iyi nshuti ye Phiona Nyamutoro kuzamugenda imbere muri izi nshingano zo gukorera Igihugu cya Uganda.
RADIOTV10