Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo uri mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yemeye ko ari inshuti na Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri w’Ibyerecyeye Ingufu muri Uganda, ariko ntiyerura ko urukundo rwabo ari ururi kuvugwa.

Kuva Phiona Nyamutoro yagirwa Minisitiri ushinzwe Iby’Ingufu muri Guverinoma ya Uganda, ibinyamakuru byo muri Uganda, byavuze ko uyu Munya-Uganda-kazi, ari mu rukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo.

Phiona Nyamutoro akimara guhabwa izi nshingano kandi, Eddy Kenzo yahise yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza ishya n’ihirwe ndetse agaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntambwe yateye.

Gusa urukundo ruvugwa hagati y’aba bombi, Eddy Kenzo yabaye nk’uruhakana mu kiganiro yagiranye na Televiziyo izwi nka Sanyuka TV ikorera muri Uganda.

Uyu muhanzi wari ubajijwe icyo avuga kuri uyu munyapolitii, yagize ati “Ni inshuti yanjye.” Ariko Umunyamakuru ntiyanyurwa, amubaza urwego ubwo bucuti bwabo buriho, amusubiza agira ati “ni inshuti yanjye ya hafi.”

Urukundo rw’aba bombi kandi ntiruvuzwe vuba aha, kuko rwatangiye kuvugwa umwaka ushize ubwo Eddy Kenzo yahaga impano y’imodoka uyu munyapolitiki wamaze kwinjira muri Guverinoma ya Uganda.

Nubwo Eddy Kenzo aterura niba urukundo ruvugwa hagati ye n’uyu munyapolitiki, ari urw’abashobora kubana, kuri uyu wa Gatatu ubwo Nyamutoro yajyaga kurahirira izi nshingano aherutse guhabwa, yari aherekejwe n’uyu muhanzi banafashe ifoto bari kumwe na Perezida Yoweri Museveni.

Iki gikorwa na cyo kiri mu byazamuye amakuru y’urukundo rwabo, aho ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko aba bombi bashimangiye urukundo rwabo.

Ubwo yari avuye guherekeza Minisitiri mushya mu muhango w’irahira rye, Eddy Kenzo yongeye kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntambwe yateye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Eddy Kenzo yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuba naje guhamya indahiro yawe nka Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kureba intambwe ukomeje gutera, bintera ishema.”

Eddy Kenzo yasoje ubutumwa bwe yifuriza iyi nshuti ye Phiona Nyamutoro kuzamugenda imbere muri izi nshingano zo gukorera Igihugu cya Uganda.

Eddy Kenzo yari yaherekeje Minisitiri mushya mu irahira rye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka

Next Post

Gen.Alex Kagame yagaragarije Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique ishusho y’ibikorwa bya RDF i CaboDelgado

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Alex Kagame yagaragarije Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique ishusho y’ibikorwa bya RDF i CaboDelgado

Gen.Alex Kagame yagaragarije Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique ishusho y’ibikorwa bya RDF i CaboDelgado

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.