• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’amezi arindwi apfushije umubyeyi (Se), yapfushije nyirakuru ubyara nyina, waguye mu nzira ubwo yari ajyanywe kwa muganga.

Ni ibyago byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, nk’uko umwe mu buzukuru ba nyakwigendera yabitangarije ikinyamakuru Igihe.

Uyu wemeje aya makuru, yavuze ko nyirakuru witwa Mukangarambe Yunia, yitabye Imana mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe (05:00’).

Yagize ati “Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga, yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba, yari afite imbaraga.”

Uyu mukecuru wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, yari asanzwe ari Nyirakuru w’Umuhanzi The Ben n’umuraperi Green P., bamaze amezi arindwi bapfushije Se.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ni bwo Mbonimpa John akaba umubyeyi wa The Ben na Green P. yitabye Imana na we azize uburwayi.

Mu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi, The Ben wanawujemo avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje agahinda gakomeye atewe n’urupfu rwa Se, witabye Imana yarabanje kunyura mu bigeragezo byatumye ahunga Imana, ariko akaba yaratashye amaze kuyigarukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + eight =

Previous Post

Menya ibyo RDF yaganirije abahagarariye mu Rwanda Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia,…

Next Post

Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.