Umuhanzi w’indirimbo za gakondo, Cyusa Ibrahim, ubu ni umwe mu batunze inzu zigeretse mu Rwanda, akaba anitegura gushaka umugore uzaza bakayibanamo ngo kuko ari kuyigiriramo irungu.
Cyusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana ya gakondo, akunze kuririmba mu misango y’ubukwe, yahiriwe n’umwaka wa 2023, urangiye atunze inzu ye igeretse yanamaze kwimukiramo.
Uyu muhanzi avuga ko abakunzi be, yaba abakunda ibihangano bye ndetse n’abagiye bamuha ibiraka mu misango y’ubukwe, ari bo akesha iki gikorwa yagezeho.
Ati “Ndashimira Imana, n’abampaye ubushobozi kugira ngo mbigereho, cyane cyane abakunzi banjye. Umuntu wese uzi ko yampaye akazi, rwose najya aca ku Ruyenzi azajye aza mugurire icyo ashaka kunywa.”
Cyusa avuga ko ibi byose abishimira Imana kuko hari ingero z’abandi bahanzi azi bakomeye banagize ubushobozi burenze ubwe ariko byarangiye batageze ku gikorwa nk’iki cyo kubona amacumbi yabo.
Uyu muhanzi avuga ko igisigaye ari ugushaka umugore bazabana muri iyi nzu, icyakora ko atazi igihe azamushakira, gusa ngo si cyera.
Ati “Ntawuvuma iritararenga, ariko ku bw’Imana ndumva ntashaka kurenza imyaka ibiri ntarongoye […] iki kizu kimaze kumbana kinini pe, hakenewe umumararungu.”
Cyusa wigeze kuvugwa mu rukundo n’umugore uba ku Mugabane w’u Burayi ariko bakaza gutandukana, avuga ko nubwo atigeze ajya ku gitutu cyo gushaka umugore, ariko igihe kigeze ngo amushake.
RADIOTV10