Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA
0
Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Share on FacebookShare on Twitter
  • Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Umusaraba’
  • Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Kugeza ubwo nageze ahantu heza cyane…”

Umuhanzikazi Nyarwanda waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, asiga uruhinja rutaruzuza ukwezi kumwe ruvutse.

Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo nka Niwe, Urampagije ndetse n’iyo yari aherutse gushyira hanze yitwa Umusaraba, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwe, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ahagana saa moya (19:00’).

Umuvandimwe wa nyakwigendera yabwiye RADIOTV10 ko Gisele Precious yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu bwogero (douche) bagahita bamujyana kwa muganga ariko akaza kugwayo.

Gisele Precious usize uruhinja rutaruzuza ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri yari muzima ndetse umwe mu nshuti ze za hafi, yabwiye RADIOTV10 ko bari bavuganye.

Iyi nshuti ya nyakwigendera yakozweho cyane n’urupfu rwe, yagize ati “Yari yampamagaye mu gitondo ambaza niba meze neza kuko nanjye maze iminsi ndwaye, mubwira ko meze neza.”

Akomeza agira ati “Ni inkuru ibabaje cyane kuko urumva asize uruhinja rw’ukwezi kumwe. Ni agahinda kenshi, ariko nyine nyagasani yamukunze kuturusha.”

Gissle Precious n’umugabo we bamaze igihe gito bashyingiranywe, bari bibarutse imfura yabo tariki 28 Kanama 2022.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidahaduro byumwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaje agahinda gakomeye ko kuba u Rwanda rubuze umunyempano.

Bavuga ko bibabaje kuba uyu muhanzi nyarwanda yitabye Imana nyuma y’igihe gito hari undi witabye Imana; Burabyo Dushime Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 10 =

Previous Post

Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

Next Post

Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.