Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko impamvu ituma batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi-ngiro ari uko kwigondera amafaranga y’ishuri yayo, bishobora mbarwa.

Baravuga ibi mu gihe mu myaka yatambutse bari bafite imyumvire yuko kwiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bitagezweho kuko babisuzuguraga.

Izindi Nkuru

Guverinoma y’u Rwanda, yashyize imbaraga mu gukangurira ababyeyi kujyana abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ari byo bikenewe ku isoko ry’umurimo no mu kubasha kwihangira imirimo.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, babwiye RADIOTV10 ko bamaze kumenya ibyiza byo kuba abana babo bakwiga aya masomo.

Umwe yagize ati “Imyuga irakunzwe kandi ku isoko ni imyuga ikenewe, kuko udafite umwuga ntakintu wakora.”

Gusa aba babyeyi bavuga ko atari buri wese wapfa kwigondera amafaranga yishyurwa mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Umwe ati “Nanjye mfite abana bakagombye kwiga imyuga ariko kubera ubushobozi bucye ntibabashije kugerayo, ubwo se nakumva ariya mafaranga ntaho mfite ho kuyakura nkabajyanayo kugira gute, urumva ni ukugerayo nubundi bagataha.”

Undi ati “Ku bijyanye n’imyuga abenshi nta bushobozi tubona bitewe n’amikoro kuko amashuri y’imyuga arahenda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette, aganira na Radio 10, yavuze ko amabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 azakemura izi mpungenge zigaragazwa n’ababyeyi.

Aya mabwiriza yagennye amafaranga y’ishuri ntarengwa agomba kujya yishyurirwa abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye aho umunyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.

Nirere Claudette yavuze ko muri iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yahaye miliyari 8 Frw ibigo byose by’amashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Yavuze ko gahunda yo korohereza ababyeyi bifuza kohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro yatangiye umwaka utaha.

Yagize ati “Twari twavuze tuti ‘ishuri rya Leta n’irifatanya na Leta ku bw’amasezerano ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rigomba kugabanya 30%’ aya mabwiriza rero yatanzwe uyu munsi, twarebye kuri byose ndetse n’ingengo y’imari yavuye kuri miliyari 5 igera kuri miliyari 8.”

Kugeza ubu amashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, agera muri 492 arimo 1/2 cy’aya Leta n’andi aterwa inkunga na Leta.

Kwiga Imyuga n’Ubumenyingiro ubu bigezweho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru