• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda biravugwa ko yaguriye umugore we imodoka y’akataraboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben uri mu bahanzi nyarwanda bakomeye, yaguriye umugore we Miss Uwicyeza Pamella, imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover iri mu zigezweho, nk’impano y’urwo amukunda.

Amakuru yizewe, avuga ko The Ben yatumije i Dubai iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover, kugira ngo ayihe umugore we Pamella nk’impano y’urukundo amukunda uko bwije uko bucyeye.

Uwaduhaye amakuru, avuga ko iyi modoka itaragera mu Rwanda kuko ikiri i Dubai, ariko ko ibindi byose bisabwa kugira ngo igere mu Rwanda, byamaze kwishyurwa, hakaba hasigaye ko igera kuri Pamella.

Yagize ati “Ni imodoka ya Range Rover, The Ben yaguriye umugore we nk’impano yo gukomeza gushimangira urukundo amukunda.”

The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze igice cy’umwaka ari umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda, kuko basezeranye tariki 31 Kanama 2022.

Ni ubukwe bwatunguye benshi kuko urukundo rwabo rwari rumaze iminsi ruvugwa ndetse The Ben yarasabye Pamella kuzamubera umugore, akanabimwemerera, ariko ibyo gusezerana bakaba bari barabigize ibanga.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo The Ben na Pamella bishimiraga isabukuru y’uyu muhanzi, bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rukiri pata na rugi.

Mu kwizihiza iyi sabukuru ya The Ben isanzwe iba tariki 09 Mutarama, aba bombi bagiye kuryohereza ubuzima bwabo mu Birwa bya Zanzibar, ubundi berecyeza mu Birwa bya Maldives, bagaragaza amafoto bafatiye muri ibi bice, bishimye by’agahebuzo.

Umwaka ushize basezeranye imbere y’amategeko
The Ben na Pamella ntibahwema kugaragaza urwo bakundana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − four =

Previous Post

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Next Post

Benin itegereje isomo ry’Amavubi yaje idafite abakinnyi ngenderwaho igera i Kigali yikandagira

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Benin itegereje isomo ry’Amavubi yaje idafite abakinnyi ngenderwaho igera i Kigali yikandagira

Benin itegereje isomo ry’Amavubi yaje idafite abakinnyi ngenderwaho igera i Kigali yikandagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.