Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
21/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Byose ni ugukoresha Microphone ariko hamwe yayikoreshaga mu kuririmba, ubu noneho agiye gukoresha iyo muri studio za radio. Umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu agiye gukorera imwe muri Radio zikorera mu Rwanda.

Uyu musore usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya R&B ziganjemo iz’urukundo, amakuru yizewe aremeza ko yamaze no kumvikana na Radio Kiss FM akaba ari yo agiye gukorera nk’Umunyamakuru.

Andy Bumuntu uzwiho ubumuntu nk’uko izina rye ribivuga, azajya akorana n’umunyamakurukazi ubimazemo igihe Sandrine Isheja mu kiganiro kizwi nka Kiss Break Fast kiri mu bikunzwe n’urubyiruko rwinshi mu Rwanda.

Uyu musore azaba asimbuye Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya ugiye kuzajya akora ikindi kiganiro na cyo kizajya gitambuka kuri iyi radio mu masaha y’ikigoroba.

Amakuru yemeza ko Andy Bumuntu azatangira kazi kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ubwo azaba atangiye urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru.

Iyi radio iherutse gutakaza abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda barimo Nkusi Arthur uzwi nka Rutura wanasimbuwe na Gentil Gedeon muri iki kiganiro kigiye kujya gikorwamo na Andy Bumuntu.

Hari kandi Umunyamakuru Uncle Austin bivugwa ko yashinze Radio na we wari uri mu bari bamaze igihe kuri Kiss FM.

Andy Bumuntu ugiye kujya akorana na Sandrine Isheja nta mateka akomeye afite mu mwuga w’Itangazamakuru uretse kuba yahuraga na ryo mu biganiro nk’umuhanzi, ubu na we akaba agiye kujya atumira abahanzi bagenzi be mu kiganiro azaba akoramo nk’umunyamakuru.

Si we muhanzi wa mbere mu Rwanda uzaba akoze Itangazamakuru kuko hari bamwe bagiye babikora babibangikanye kandi bikuzuzanya nka Uncle Austin na we wakoraga kuri iyi Radio.

Andy Bumuntu agiye gukora kuri Kiss FM yajyaga azamo nk’umutumirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − one =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku bagenzi bari muri ya ndege

Next Post

Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe

Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.