Umuhanga mu buhanzi bw’imideri, Moses Turahirwa wanashinze inzu y’imideri ya Moshions izwiho kwambika abakomeye, yitabye Urukiko ngo aburane ku bujurire bw’igifungo cy’imyaka itatu, ariko avuga ko atiteguye kuburana.
Urubanza rw’ubujurire ruregwamo uyu muhanga mu guhimba imideri, rwari ruteganyijwe kuburanishwa n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026 ku cyicaro cyarwo.
Uyu musore wahamijwe ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu no kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Iki gihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugengemu mu kwezi k’Ukuboza 2024, ni na cyo yajuririye mu Rukiko Rukuru, yagombaga kuburana ubujurire bwacyo uyu munsi.
Ubwo yazaga imbere y’Urukiko kuri uyu wa Mbere, Moses yavuze ko atiteguye kuburana kuko afite umunyamategeko umwuganira mushya ari we Me Mukeshimana Albertine wasimbuye Me Bayisabe Irene wamwunganiraga mbere.
Uregwa yavuze ko anafite uburwayi, bityo ko atabonye umwanya wo gutegurana urubanza n’uyu munyamategeko we mushya, bakaba bakeneye igihe cyo kwicarana ngo bategure urubanza.
Ibi kandi byanashimangiwe n’uyu munyamategeko wavuze ko batabonye umwanya uhagije wo kwiga dosiye no gutegura urubanza, bityo ko bakeneye umwanya.
Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko kunganirwa k’uregwa ari uburenganzira bwe, buvuga ko mu gihe Urukiko rwabeyemera uregwa n’umunyamategeko we bahabwa umwanya. Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gusubira uru rubanza, rurwimurira tariki 16 Werurwe 2026.
RADIOTV10











