Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in AMAHANGA, IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Eddy Kenzo, akaba n’umukunzi w’umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda, yagizwe Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Inkuru yo kuba Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yahawe izi nshingano, yanemejwe n’umukunzi we Phiona Nyamutoro, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Phiona Nyamutoro mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ashimira intambwe umukunzi we Eddy Kenzo yateye, yagize ati “Ndagushimiye, inshingano wahawe urazikwiye, nterwa ishema na we igihe cyose.”

Muri ubu butumwa bwa Phiona Nyamutoro wagendaga ashyiramo n’uturangabyiyumviro tw’urukundo, yanashimiye Perezida Yoweri Museveni wahaye inshingano umukunzi we Eddy Kenzo.

Uyu muhanzi unafite izina rizwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, na we yari yashimiye umukunzi we Nyamutoro ubwo yahabwaga inshingano muri Guverinoma ya Uganda mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2024.

Uyu muhanzi Eddy Kenzo kandi yari asanzwe anafite inshingano mu Ishyirahamwe ry’abahanzi ba muzika muri Uganda, aho yazigiyemo muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, yakomeje kugenda agira uruhare mu iterambere rya muzika, ndetse anagaragara mu bikorwa bimwe bya Politiki.

Muri Werurwe uyu mwaka ubwo umukunzi wa Eddy Kenzo yajyaga kurahirira kwinjira muri Guverinoma yari yamuherekeje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

Next Post

Haravugwa ubutekamutwe bwakorewe abizezwaga ibitangaza ko bagiye gusezerera ubukene

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa ubutekamutwe bwakorewe abizezwaga ibitangaza ko bagiye gusezerera ubukene

Haravugwa ubutekamutwe bwakorewe abizezwaga ibitangaza ko bagiye gusezerera ubukene

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.