Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, umaze igihe atuye muri Canada, yagaragaje ibyishimo byo kuba yabonye ubwenegihu bw’iki Gihugu cyo ku Mugabane wa America ya Ruguru.

Byagaragajwe n’uyu muhanzi ubwe, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, burimo amafoto, ashyikirizwa icyangombwa cyo kuba Umuturage wa Canada, yahawe n’umwe mu bayobozi muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi umaze imyaka ine n’igice atuye muri Canada, yanagaragaje icyangombwa cyo kuba yabaye Umunya-Canada kuva kuri uyu wa 17 Kamena 2024.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu muhanzi, avuga ko yari amaze igihe asaba ibi byangombwa, cyera kabaye akaba yabibonye kuri uyu wa Mbere.

Safi Madiba wamenyekaniye mu itsinda rya Urban Boyz akaza kurivamo, akayoboka inzira yo kuririmba ku giti cye, ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro mu Rwanda kubera ijwi rye.

Muri 2020 yerecyeje muri Canada ajyanye n’uwari umugore we, Judith Niyonizera bari bamaranye imyaka itatu basezeranye mu mategeko nk’umugore n’umugabo ndetse barakoze n’imihango yo gusaba no gukwa.

Nyuma yo kugera muri Canada, havuzwe inkuru ko batagicana uwaka, ndetse umwe muri bo ahamya ko batandukanye, mu gihe umwe yavugaga ko bagifitanye isezerano.

Mu mpera za Mata umwaka ushize wa 2023, inkiko zo mu Rwanda, zejemeje gatanya ya Safi na Judith, inkuru yashimishije uyu mugore wari no mu Rwanda ubwo hasomwaga iki cyemezo, dore ko yari afite umukunzi mushya yaraje no kumwereka umuryango we, ubu bakaba banafitanye umwana.

Safi Madiba amaze igihe atuye muri Canada
Yahawe ubwenegihugu
Ubu ni Umunya-Canada

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago

Next Post

Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.