Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, umaze igihe atuye muri Canada, yagaragaje ibyishimo byo kuba yabonye ubwenegihu bw’iki Gihugu cyo ku Mugabane wa America ya Ruguru.
Byagaragajwe n’uyu muhanzi ubwe, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, burimo amafoto, ashyikirizwa icyangombwa cyo kuba Umuturage wa Canada, yahawe n’umwe mu bayobozi muri iki Gihugu.
Uyu muhanzi umaze imyaka ine n’igice atuye muri Canada, yanagaragaje icyangombwa cyo kuba yabaye Umunya-Canada kuva kuri uyu wa 17 Kamena 2024.
Amakuru ava mu nshuti z’uyu muhanzi, avuga ko yari amaze igihe asaba ibi byangombwa, cyera kabaye akaba yabibonye kuri uyu wa Mbere.
Safi Madiba wamenyekaniye mu itsinda rya Urban Boyz akaza kurivamo, akayoboka inzira yo kuririmba ku giti cye, ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro mu Rwanda kubera ijwi rye.
Muri 2020 yerecyeje muri Canada ajyanye n’uwari umugore we, Judith Niyonizera bari bamaranye imyaka itatu basezeranye mu mategeko nk’umugore n’umugabo ndetse barakoze n’imihango yo gusaba no gukwa.
Nyuma yo kugera muri Canada, havuzwe inkuru ko batagicana uwaka, ndetse umwe muri bo ahamya ko batandukanye, mu gihe umwe yavugaga ko bagifitanye isezerano.
Mu mpera za Mata umwaka ushize wa 2023, inkiko zo mu Rwanda, zejemeje gatanya ya Safi na Judith, inkuru yashimishije uyu mugore wari no mu Rwanda ubwo hasomwaga iki cyemezo, dore ko yari afite umukunzi mushya yaraje no kumwereka umuryango we, ubu bakaba banafitanye umwana.
RADIOTV10