Umuhanzikazi Cindy wenda kwibaruka yarongowe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi ukomeye muri Uganda, Cindy Sanyu ukuriwe dore ko yenda kwibaruka, yakoze ubukwe n’umukunzi we Prynce Joel Okuyo.

Mu birori binonegey ijisho byabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, Cindy Sanyu yasezeranye yambaye ikanzu yera y’abageni.

Izindi Nkuru

Amashusho n’amafoto yavuye mu bukwe bwa Cindy yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga bituma ibyamamare bitandukanye muri Uganda ndetse n’abafana be bamuha ubutumwa bwo kumushimira.

Aba bakundanye barahiriye kubana akaramata mu bukwe bwabereye mu itorero rya Stephen riri Kisugu Muyenga mu mujyi wa Kampala.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike, umukunzi wa Cindy, Prynce Joel Okuyo asuye urugo rw’ababyeyi be ku cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021.

Uyu muhanzikazi ufite umwana umwe, ubu atwite inda y’imvutsi y’umwana wa Prynce, basezeranye kubana akaramata.

Cindy n’umugabo we mushya bagiye babana mu bihe bitandukanye mu gihe bategereje umwana wabo wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru