Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi mushya Chartine Imfurikeye uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mureke abeho’ yakoze benshi ku mutima, yahishuye ko igitekerezo cyayo cyashibutse mu rupfu rw’inshuti ye, yitabye Imana ubwo yakuragamo inda.

Iyi ndirimbo yakoze benshi ku mutima bitewe n’amagambo ayigize, we ahamya ko ishingiye ku nkuru mpamo nk’uko yabitangarije RADIOTV10.

Iyi nkuru itangirira mu mashuri abanza aho Chartine yigaga, avuga ko yahahuriye n’undi mwana waje kuba inshuti ye cyane, icyakora uyu mwana yatinyaga ababyeyi be dore ko batajyaga banaganira bihagije.

Igihe cyaje kugera uyu mwana acudika n’umusore, baza no kuryamana amutera inda. Akibimenya ngo yiyambaje inshuti ye (Chartine) ndetse amubwira ibyo gutwita kwe anamusaba inama y’icyo yakora kuko yari afite ubwoba ko ababyeyi be nibabimenya batazamworohera.

Chartine ati “Namugiriye inama yo kureka gukuramo inda ariko byaje kurangira ayikuyemo.”

Icyakora Chartine avuga ko uyu mwana wakuyemo inda bitamuhiriye kuko nyuma y’iminsi micye yaje kwitaba Imana.

Avuga ko ibi byabaye imbarutso yo kwandika indirimbo avuga ko imaze imyaka irenga 7 ayanditse.

Ati “Nyuma y’ibyo rero nanditse indirimbo ariko yarimo ubwana bwinshi, rero aho mviriye ku ishuri narayikosoye, mpitamo kuyisohora ari indirimbo yanjye ya mbere kugira ngo nkebure urungano.”

Chartine Imfurikeye ni umukobwa winjiye mu muziki nyuma yo kuwiga ku ishuri rya muzika, akaba umwe mu barangije aya masomo mu 2021.

Yinjiye mu ruhando rwa muzika n’iyi ndirimbo ariko yari amaze igihe akora nk’umwanditsi w’indirimbo afatanyije na Prince Kiiz akaba n’umwe mu bo biganye.

Joby Joshua
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije

Next Post

Umukinnyi wazamuriraga benshi ibinezaneza aciye impaka ku byo kugaruka muri Rayon

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wazamuriraga benshi ibinezaneza aciye impaka ku byo kugaruka muri Rayon

Umukinnyi wazamuriraga benshi ibinezaneza aciye impaka ku byo kugaruka muri Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.