Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

radiotv10by radiotv10
05/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Mercy Nnenda Chinwo wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye cyane ku Isi izwi nka ‘Excess love’, bwa mbere yashyize hanze ifoto igaragaza umwana we w’imfura wujuje umwaka avutse.

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa Filimi ukomoka muri Nigeria, we n’umugabo we Blessed Uzochikwa bashakanye mu mwaka wa 2022.

Ni mu gihe imfura yabo yujuje umwaka umwe, aho yavutse tariki 04 Ukwakira 2023, ndetse ubwo yuzuzaga umwaka, akaba ari na bwo bwa mbere bashyize hanze ifoto imugaragaza.

Uyu muhanzikazi yishimiye kuba umwana we yujuje umwaka w’amavuko, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwumvikanamo amashimwe ku Mana.

Yagize ati “Ku itariki 04 Ukwakira 2023 Uwiteka yaduhaye umugisha w’umwana Charis Blessed umwana w’ubwenge mwiza kandi w’umugisha. Dufite amashimwe menshi n’ubuntu bw’Imana buhebuje kuko yaduhaye imigisha myinshi.”

Bakomeje bifuriza umwana wabo Isabukuru nziza, bagira bati “Isabukuru nziza ku muhungu wacu dukunda Charis Nduka Blessed. Mama na Papa baragukunda cyane.”

Mercy Chimwo ni umukinnyi wa Filimi akaba n’umuhanzikazi, indirimbo ye ‘Excess love’ yamamaye ku isi hose, yagiye hanze muri 2018, yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo kuba umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Afurika w’umugore yahawe muri 2022.

Bagaragaje ko bishimye bikomeye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − thirteen =

Previous Post

Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

Next Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Related Posts

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana,...

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Umuhanga mu kuvangavanga imiziki, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita yitaba...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.