• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA
0
Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwo muri Turkey rwahamije Mohammed Hassan Sheikh Mohamoud usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Somalia, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake umugabo wakoraga akazi ko gutwara ibintu kuri moto.

Ni icyaha cyabereye muri Instanbul muri Turkey ubwo umuhungu wa Perezida wa Somalia yari atwaye imodoka akagonga uwo mumotari bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwategetse ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 n’igice, icyakora ngo icyo gifungo ntazagikora kuko yatanze amande ya 910 USD.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza n’abaharanira inyungu z’abatwara moto muri Turkey bavuga ko urukiko rwabogamye ndetse ngo biteguye kujuririra iki cyemezo.

Bashinja Leta ya Turkey umubano wihariye na Somalia, bakavuga ko iyo bitaba ibyo uyu muhungu wa Perezida w’iki Gihugu atari guhanishwa igihano bise ko cyoroheje.

Babishingira ku kuba iyi mpanuka yahitanye mugenzi wabo, ikimara kuba, uyu muhungu wa Perezida wa Somalia yahunze Igihugu akongera kuhagaruka nyuma y’igihe aje kwitaba urukiko.

Perezida wa Somalia aherutse kuvuga ko umuhungu we atigeze ahunga ndetse ko yamugiriye inama yo gusubira Istanbul ngo yiregure ku byo aregwa byose.

Turkey ifitanye umubano mwiza na Somalia kuva muri 2011 aho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse bafite n’ikigo cya gisirikare gitanga imyitozo ku basirikare n’abapolisi muri Somalia.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nineteen =

Previous Post

Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Next Post

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.