Perezida wa Angola, João Lourenço arohereza mu Rwanda intumwa yihariye, ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Tete António, usanzwe anayobora ibiganiro bya Guverinoma y’u Rwanda iya DRC byo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Tete António ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, aho aza kuba yoherejwe nk’intumwa yihariye ya Perezida João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, byazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwa Tete António mu Rwanda, rwanemejwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.
Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ejo mu masaha y’umugoroba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, azaba ari hano i Kigali, aho azaba ari intumwa yihariye kandi twizeye ko ibiganiro bizakomeza.”
Iyi ntumwa yihariye ya João Lourenço ije mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri gusa, hahagaritswe inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yari iteganyijwe tariki 15 Ukuboza ariko ikaza guhagarikwa ku munota wa nyuma bitewe n’imigendekere y’inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari yabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza yagombaga kuvamo imyanzuro yari kugenderwaho muri iyi y’Abakuru b’Ibihugu, bari bategerejweho gushyira umukono ku masezerano.
Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko icyatumye ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu bihagarara, ari uko Guverinoma ya Congo yisubiye ku ngingo yo kuba yari yemeye kuzagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ariko ikaza kubyitarutsa ubwo habaga iyi nama ya karindwi y’Abaminisitiri.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga kuri bimwe mu byaranze iyi nama, yavuze ko iyi ngingo yo kuba Congo yari yaremeye kuganira na M23, ariko ikaza kwisubira, byatumye muri ibi biganiro, iyi ngingo igibwaho impaka mu gihe cy’amasaha icyenda, ariko bikarangira ntacyo bagezeho.
U Rwanda kandi rwavuze ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, itari gutuma ibi biganiro biba, kuko iki Gihugu cyakomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, no kohereza abarwanyi benshi mu burasirazuba bwacyo, barimo aba FARDC, inyeshyamba za FDLR, abacancuro b’Abanyaburayi, abasirikare b’u Burundi ndetse n’abo muri Wazalendo.
Nanone kandi abayobozi mu buyobozi bukuru bw’iki Gihugu, barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi, bakomeje imvugo n’imigambi yo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nyuma yuko iyi nama ya Perezida Kagame na Tshisekedi isubitswe ku, Perezida wa Angola, João Lourenço yavuze ko yatewe impungenge no kuba impande zombi zitarumvikanye ku kuba Congo yaganira na M23, ariko ko azakomeza guharanira ko ibiganiro bikomeza, kandi ko Ibihugu byombi bikwiye gushyira imbere inyungu z’abaturage.
RADIOTV10