Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo arohereza intumwa yihariye i Kigali

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Angola, João Lourenço arohereza mu Rwanda intumwa yihariye, ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Tete António, usanzwe anayobora ibiganiro bya Guverinoma y’u Rwanda iya DRC byo ku rwego rw’Abaminisitiri.

Tete António ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, aho aza kuba yoherejwe nk’intumwa yihariye ya Perezida João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, byazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Tete António mu Rwanda, rwanemejwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ejo mu masaha y’umugoroba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, azaba ari hano i Kigali, aho azaba ari intumwa yihariye kandi twizeye ko ibiganiro bizakomeza.”

Iyi ntumwa yihariye ya João Lourenço ije mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri gusa, hahagaritswe inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yari iteganyijwe tariki 15 Ukuboza ariko ikaza guhagarikwa ku munota wa nyuma bitewe n’imigendekere y’inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari yabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza yagombaga kuvamo imyanzuro yari kugenderwaho muri iyi y’Abakuru b’Ibihugu, bari bategerejweho gushyira umukono ku masezerano.

Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko icyatumye ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu bihagarara, ari uko Guverinoma ya Congo yisubiye ku ngingo yo kuba yari yemeye kuzagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ariko ikaza kubyitarutsa ubwo habaga iyi nama ya karindwi y’Abaminisitiri.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga kuri bimwe mu byaranze iyi nama, yavuze ko iyi ngingo yo kuba Congo yari yaremeye kuganira na M23, ariko ikaza kwisubira, byatumye muri ibi biganiro, iyi ngingo igibwaho impaka mu gihe cy’amasaha icyenda, ariko bikarangira ntacyo bagezeho.

U Rwanda kandi rwavuze ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, itari gutuma ibi biganiro biba, kuko iki Gihugu cyakomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, no kohereza abarwanyi benshi mu burasirazuba bwacyo, barimo aba FARDC, inyeshyamba za FDLR, abacancuro b’Abanyaburayi, abasirikare b’u Burundi ndetse n’abo muri Wazalendo.

Nanone kandi abayobozi mu buyobozi bukuru bw’iki Gihugu, barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi, bakomeje imvugo n’imigambi yo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma yuko iyi nama ya Perezida Kagame na Tshisekedi isubitswe ku, Perezida wa Angola, João Lourenço yavuze ko yatewe impungenge no kuba impande zombi zitarumvikanye ku kuba Congo yaganira na M23, ariko ko azakomeza guharanira ko ibiganiro bikomeza, kandi ko Ibihugu byombi bikwiye gushyira imbere inyungu z’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + fourteen =

Previous Post

Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura

Next Post

Impamvu u Rwanda rusaba ko Congo iganira na M23 nubwo ari iby’Abanyekongo

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu
AMAHANGA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Impamvu u Rwanda rusaba ko Congo iganira na M23 nubwo ari iby’Abanyekongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.