Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in AMAHANGA
0
Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

General Alengbia Nyitetesia wayoboraga Rejiyo ya 34 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhunga ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma, yapfuye azize uburwayi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITÉ.CD, avuga ko General Alengbia Nyitetesia yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, azize indwara.

Iki gitangazamakuru kivuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu Mujenerali, yemejwe n’umunyamategeko we wamwunganiraga mu rubanza aregwamo rw’abantu batanu baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Aba basirikare baregwa ibyaha birimo ubugwari no kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bishingiye ku kuba barahunze urugamba ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma, aba basirikare bari bayoboye urugamba, bo bagakiza amagara yabo bahunga n’ubwato, ubundi bagasiga abasirikare babo ku rugamba bonyine.

Abaregwa muri uru rubanza, kandi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yasabwaga buri musirikare yo kuguma mu Mujyi wa Goma no kuwurinda bakoresheje intwaro bari bafite kugeza ku kwitanga kwa nyuma, mu gihe bo babonye urugamba ruhinanye bagahungira i Bukavu.

Kuri uyu General Alengbia Nyitetesia witabye Imana azize uburwayi, we ashinjwa n’icyaha cyo gutakaza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, ubwo abarwanyi ba M23 basatiraga uyu mujyi wa Goma tariki 26 Mutarama 2025, ndetse no kuba ubwe yarashishikarije abandi basirikare gukora ibinyaranyije n’inshingano zabo ndetse n’imyitwarire ya gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 12 =

Previous Post

Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

Next Post

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.