• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in AMAHANGA
0
Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

General Alengbia Nyitetesia wayoboraga Rejiyo ya 34 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhunga ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma, yapfuye azize uburwayi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITÉ.CD, avuga ko General Alengbia Nyitetesia yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, azize indwara.

Iki gitangazamakuru kivuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu Mujenerali, yemejwe n’umunyamategeko we wamwunganiraga mu rubanza aregwamo rw’abantu batanu baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Aba basirikare baregwa ibyaha birimo ubugwari no kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bishingiye ku kuba barahunze urugamba ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma, aba basirikare bari bayoboye urugamba, bo bagakiza amagara yabo bahunga n’ubwato, ubundi bagasiga abasirikare babo ku rugamba bonyine.

Abaregwa muri uru rubanza, kandi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yasabwaga buri musirikare yo kuguma mu Mujyi wa Goma no kuwurinda bakoresheje intwaro bari bafite kugeza ku kwitanga kwa nyuma, mu gihe bo babonye urugamba ruhinanye bagahungira i Bukavu.

Kuri uyu General Alengbia Nyitetesia witabye Imana azize uburwayi, we ashinjwa n’icyaha cyo gutakaza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, ubwo abarwanyi ba M23 basatiraga uyu mujyi wa Goma tariki 26 Mutarama 2025, ndetse no kuba ubwe yarashishikarije abandi basirikare gukora ibinyaranyije n’inshingano zabo ndetse n’imyitwarire ya gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 14 =

Previous Post

Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

Next Post

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.