General Jean Bosco Ndayikengurukiye uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, afuniye muri Gereza ya Mpimba ashinjwa gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibikomoka kuri Peteroli akekwaho gukura muri DRC.
Amakuru y’ifungwa rya Jean Bosco Ndayikengurukiye dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we, akurikiranyweho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibikomoka kuri Peteroli.
Nta tangazo ry’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta rirashyirwa hanze ku ifungwa ry’uyu munyapolitiki, gusa bivugwa ko hari abandi bantu na bo bahuje ikirego nk’icye.
Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo wafunzwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, atigeze anyuzwa muri kasho iyo ari yo yose, ahubwo ko yahise ajyanwa muri Gereza Nkuru ya Mpimba wenyine adafunganywe n’abo bahuje ikirego.
U Burundi bumaze amezi 56 bufite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli, cyatumye ubwikorezi n’ingendo z’ibinyabiziga muri iki Gihugu bizahara.
Ibi byatumye mu mwaka ishize bamwe mu bafite ibikorwa runaka n’abacuruzi bafata icyemezo cyo kujya gushakira ibikomoka kuri peteroli muri DRC no muri Tanzania, kugira ngo babicuruze mu Burundi, aho Ndayikengurukiye we yacuruzaga ibyo yakuraga muri Congo nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.
Uyu mugabo na bagenzi be baregwa ibirego bimwe, bashinjwa guhungabanya ubukungu bw’Igihugu kubera ubu bucuruzi butanyuze mu mucyo.
Ndayikengurukiye wahoze ari umwe mu basirikare bakuru mu Gisirikare cy’u Burundi, yari yahunze Igihugu muri 2015 ubwo yanenganga manda ya gatatu y’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Pierre Nkurunziza.
Muri 2021 yari yahungutse, asubira mu Gihugu cy’u Burundi nyuma yuko abisabwe na Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye amwizeje ko azabona amahoro.

RADIOTV10