Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira
Share on FacebookShare on Twitter

General Jean Bosco Ndayikengurukiye uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, afuniye muri Gereza ya Mpimba ashinjwa gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibikomoka kuri Peteroli akekwaho gukura muri DRC.

Amakuru y’ifungwa rya Jean Bosco Ndayikengurukiye dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we, akurikiranyweho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibikomoka kuri Peteroli.

Nta tangazo ry’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta rirashyirwa hanze ku ifungwa ry’uyu munyapolitiki, gusa bivugwa ko hari abandi bantu na bo bahuje ikirego nk’icye.

Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo wafunzwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, atigeze anyuzwa muri kasho iyo ari yo yose, ahubwo ko yahise ajyanwa muri Gereza Nkuru ya Mpimba wenyine adafunganywe n’abo bahuje ikirego.

U Burundi bumaze amezi 56 bufite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli, cyatumye ubwikorezi n’ingendo z’ibinyabiziga muri iki Gihugu bizahara.

Ibi byatumye mu mwaka ishize bamwe mu bafite ibikorwa runaka n’abacuruzi bafata icyemezo cyo kujya gushakira ibikomoka kuri peteroli muri DRC no muri Tanzania, kugira ngo babicuruze mu Burundi, aho Ndayikengurukiye we yacuruzaga ibyo yakuraga muri Congo nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Uyu mugabo na bagenzi be baregwa ibirego bimwe, bashinjwa guhungabanya ubukungu bw’Igihugu kubera ubu bucuruzi butanyuze mu mucyo.

Ndayikengurukiye wahoze ari umwe mu basirikare bakuru mu Gisirikare cy’u Burundi, yari yahunze Igihugu muri 2015 ubwo yanenganga manda ya gatatu y’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Pierre Nkurunziza.

Muri 2021 yari yahungutse, asubira mu Gihugu cy’u Burundi nyuma yuko abisabwe na Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye amwizeje ko azabona amahoro.

Jean Bosco Ndayikengurukiye ubu afungiye muri Gereza ya Mpimba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + fourteen =

Previous Post

Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

Next Post

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.