General Gary Prado Salmón wo muri Bolivia wafashe mpiri Ernesto “Che” Guevara uzwi mu mateka y’Isi, yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko.
Mu 1967, General Gary Prado Salmón yari ayoboye igitero cya gisirikare muri Bolivia, gifashijwe mu ibanga n’ingabo za Amerika, cyatsinze abarwanyi bari bayobowe na Che Guevara, bituma uyu Che Guevara afatwa ari muzima, aza kwicwa ku itariki 09 z’ukwezi kwa 10 mu 1967, nyuma y’umunsi umwe afashwe n’uyu Gary Prado Salmon.
Muri icyo gihe intambara y’ubutita hagati ya Amerika n’Abasoviyeti yari igeze ahakomeye kandi Washington yari itewe impungenge n’imbaraga amahame ya gikomuniste arimo kugira muri Amerika y’Epfo, hamwe n’ibikorwa bya Che Guevara.
Che yari yaravuye muri Cuba – aho yari mu bategetsi bakomeye, nyuma yo kugera ku mpinduramatwara mu 1959, ajya gufasha inyeshyamba zirwana guerrilla ziharanira impinduramatwara mu bindi bihugu.
Che Guevara yiciwe mu gace kitwa La Higuera muri Bolivia, umurambo we ushyingurwa ahantu h’ibanga, ariko mu mwaka w’1997 haza kuvumburwa umurambo we ujyanwa gushyingurwa mu cyubahiro muri Cuba.
Gary Prado Salmón uzwiho kuba ariwe watsinze Guevara, yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10
Imana imwakire mubayo