Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard wigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no kuba yarakubitishije umuntu wari waraye mu nzu ye.
Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard wigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza muri RDF ruzwi nka J2, ari mu maboko ya RIB hamwe n’abakozi be 10 bakekwaho kuba barakubise uwo muntu ku mabwiriza yabahaye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse ikaba ishyikirizwa Ubushinjacyaha none ku wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024.
Amakuru avuga ko umuntu wakubiswe yari yaraye mu nzu ya Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard iherereye aho asanzwe afite urwuri yororeramo inka ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bivugwa ko uwo muntu wakubiswe tariki 27 Ugushyingo 2024, aranegekara cyane, aza kujyanwa mu Bitaro, ariko ubu akaba ari koroherwa.
Uwo muntu wakubiswe ku itegeko rya Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard, amakuru avuga ko yari yagiye gusura umwe mu bakozi be bo kuri uru rwuri.
RADIOTV10