Umukinnyi wa Film akaba n’umuhanzi w’indirimbo, Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz wamenyekanye cyane muri film y’uruhererekane izwi nka City Maid, yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umugore we na we usanzwe ari umuhanzikazi.
Nick Dimpoz uzwi cyane mu gukina film akaba ari n’umwe mu bakunzwe cyane muri uru ruganda mu Rwanda, asanzwe ari n’umuhanzi w’indirimbo, ubu we na madamu we Sangwa Aline bakaba bashyize hanze indirimbo ya mbere bahuriyeho bise iwacu.
Aba bombi basanzwe ari n’ababyinnyi mu mbyino gakondo bakaba banafite itorero ryabo, bakoze indirimbo bise ‘Iwacu’ ikoze mu buryo bwa gakondo.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, igaragaza aba bombi bambaye mu buryo bwa gakondo, batangira baririmba bagira bati “Aho ni ho iwacu…ndabakumbuye cyane.”
Bagenda bagaragaza ibyiza byo mu Rwanda birimo, inka z’inyambo ndetse n’ibindi biranga umuco nyarwanda.
Sangwa Aline yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye n’umugabo we Nick Dimpoz igamije gukumbuza abantu ibyiza byihishe mu muco nyarwanda nk’imbyino, ndetse n’ibyiza nyaburanga.
Sangwa Aline yavuze ko nubwo iyi ndirimbo ari yo ya mbere akoranye n’umugabo we, ariko ko bafite nyinshi zitarajya hanze.
Avuga ko kugira ngo bakorane indirimbo byaturutse ku kuba bombi basa nk’abahuje umuhamagaro. Ati “Igitekerezo ntahandi cyavuye, ni mu guhuza ibintu twiyumvamo nk’Intore.”
RADIOTV10