Umukinnyi wa Ruhago mu Rwanda yafungiwe guhimba ubutumwa bw’uko atarwaye COVID kandi ayirwaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Usanzwe ari umukinnyi w’imwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatwa yahimbye ubutumwa bugaragaza ko atarwaye COVID-19 kandi ayirwaye.

Uyu mukinnyi Biraboneye Aphrodice ni myugariro wa Mukura Victory Sports, akaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda afatiwe aho yari agiye gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Izindi Nkuru

Yari yahimbye ubutumwa bugufi busanzwe bwohererezwa abantu bipimishije COVID-19, bugaragaza atarwaye COVID-19 mu gihe ubwanyabwo yohererejwe na RBC bugaragaza ko ayirwaye.

SP Théobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yagize ati “Ni message umuntu yamwoherereje arangije asiba ahari handitse uwayohereje ashyiraho RBC kandi azi neza ko arwaye kuko yari afite indi igaragaza ko arwaye.”

SP Théobald Kanamugire atangaza kandi ko hari abandi bantu babiri bafashwe na bo bakurikiranyweho guhimba ubutumwa bugaragaza ko bipimishije COVID-19.

Atangaza ko aba bose uko ari batatu bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano bisanzwe biri mu mategeko ahana mu Rwanda.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru