Sergio Busquets yerekeje mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asangayo Kizigenza Lionel Messi bakinannye muri FC Barcelone.
Ikipe ya Inter Miami yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’imyaka 2 Umunya-Espagne Sergio Busquets, wahoze ari Kapiteni wa FC Barcelone.
Sergio Busquets, wanatwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’Igihugu ya Espagne muri 2010, byitezwe ko ari bugere muri iyi kipe ya Inter Miami mu minsi micye iri imbere.
Busquets watwaye ibikombe 9 bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, muri iyi kipe ya Inter Miami, asanzeyo Lionel Messi bakinannye igihe kitari gito muri FC Barcelone, na we uherutse kwerekeza muri iyi kipe yo muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kuva muri Paris Saint Germain.
Sergio Busquet yagize ati “Aya ni amahirwe y’akataraboneka kandi adasanzwe nishimiye kwakira, ndajwe inshinga n’iyi ntambwe ngiye gutera mu rugendo rwanjye muri Inter Miami. Nanyuzwe n’iyi kipe ubwo nazanaga na FC Barcelone mu mwaka ushize, rero ubu ndishimye kandi, ku giti cyanjye, niteguye guhagararira iyi kipe. Sinjye uzarota ndi gufatanya na bagenzi banjye, dushaka kugera kuri byinshi iyi kipe y’akataraboneka iharanira.”
Jorge Mas, umwe mu bayobora Inter Miami, we yagize ati “Nejejwe no guha ikaze Sergio Busquets muri Inter Miami. Kuva na mbere, twiyemeje kujya tuzana abakinnyi beza ku isi muri Inter Miami, ibigwi bya Sergio Busquets birivugira ubwabyo.”
Naho ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Inter Miami, Chris Henderson we yavuze ko bishimiye cyane kuzana umukinnyi ufite ibigwi nka Sergio Busquets mu ikipe ya Inter Miami.
Yavuze ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga mu mateka y’umupira w’amaguru, bigendanye n’uburyo asoma umukino ku rwego rwo hejuru kandi akanagira uruhare rukomeye mu mukino uwo ari wo wose.
Chris Henderson yakomeje avuga ko Sergio Busquets ari umukinnyi uharanira intsinzi, akaba umuyobozi w’abandi bakinnyi kandi akaba anafite impano idasanzwe mu isi y’umupira w’amaguru, kandi ko banejejwe no kumubona ahagarariye ikipe yabo ya Inter Miami.
Cedrick KEZA
RADIOTV10