Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyabigwi asanze muri America kizigenza wa Football ku Isi

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’umunyabigwi asanze muri America kizigenza wa Football ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Sergio Busquets yerekeje mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asangayo Kizigenza Lionel Messi bakinannye muri FC Barcelone.

Ikipe ya Inter Miami yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’imyaka 2 Umunya-Espagne Sergio Busquets, wahoze ari Kapiteni wa FC Barcelone.

Sergio Busquets, wanatwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’Igihugu ya Espagne muri 2010, byitezwe ko ari bugere muri iyi kipe ya Inter Miami mu minsi micye iri imbere.

Busquets watwaye ibikombe 9 bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, muri iyi kipe ya Inter Miami, asanzeyo Lionel Messi bakinannye igihe kitari gito muri FC Barcelone, na we uherutse kwerekeza muri iyi kipe yo muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kuva muri Paris Saint Germain.

Sergio Busquet yagize ati “Aya ni amahirwe y’akataraboneka kandi adasanzwe nishimiye kwakira, ndajwe inshinga n’iyi ntambwe ngiye gutera mu rugendo rwanjye muri Inter Miami. Nanyuzwe n’iyi kipe ubwo nazanaga na FC Barcelone mu mwaka ushize, rero ubu ndishimye kandi, ku giti cyanjye, niteguye guhagararira iyi kipe. Sinjye uzarota ndi gufatanya na bagenzi banjye, dushaka kugera kuri byinshi iyi kipe y’akataraboneka iharanira.”

Jorge Mas, umwe mu bayobora Inter Miami, we yagize ati “Nejejwe no guha ikaze Sergio Busquets muri Inter Miami. Kuva na mbere, twiyemeje kujya tuzana abakinnyi beza ku isi muri Inter Miami, ibigwi bya Sergio Busquets birivugira ubwabyo.”

Naho ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Inter Miami, Chris Henderson we yavuze ko bishimiye cyane kuzana umukinnyi ufite ibigwi nka Sergio Busquets mu ikipe ya Inter Miami.

Yavuze ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga mu mateka y’umupira w’amaguru, bigendanye n’uburyo asoma umukino ku rwego rwo hejuru kandi akanagira uruhare rukomeye mu mukino uwo ari wo wose.

Chris Henderson yakomeje avuga ko Sergio Busquets ari umukinnyi uharanira intsinzi, akaba umuyobozi w’abandi bakinnyi kandi akaba anafite impano idasanzwe mu isi y’umupira w’amaguru, kandi ko banejejwe no kumubona ahagarariye ikipe yabo ya Inter Miami.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − fourteen =

Previous Post

Ubushyuhe i Burayi na America bwatangiye gukangaranya benshi

Next Post

Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.