Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umukinnyikazi wa film mu Rwanda wigeze ‘guterwa gapapu’ yasezeranye mu Murenge

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Umukinnyikazi wa film mu Rwanda wigeze ‘guterwa gapapu’ yasezeranye mu Murenge
Share on FacebookShare on Twitter

Kirenga Saphine uzwi muri film nyarwanda nk’izwi ya Seburikoko akinamo yitwa Kantengwa wigeze kwambikwa impeta n’umusore biteguraga kurushinga ariko akaza gukorana ubukwe n’undi mukinnyikazi wa film, ubu noneho yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bagiye kubana.

Kirenga Saphine yasezeranye mu mategeko n’umusore witwa Dr Mirindi Eric Dusenge, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2022, ndetse uzakurikirwa n’indi mihango izinjiza aba bombi mu rugo rwabo nk’umugore n’umugabo hagati ya Kirenga na Mirindi bitegura no gusezerana mu rusengero.

Uyu musore wasezeranye mu mategeko na Kirenga Saphine asanzwe aba hanze y’u Rwanda, akaba aherutse kuza mu Rwanda mu myiteguro y’ubukwe bwe na Kirenga Saphine wanagiye kumwakira ku Kibuga cy’indege ubwo yasesekaraga mu Rwanda

Uyu mukobwa usanzwe azwiho ubuhanga mu gukina film, muri Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, yambitswe impeta y’urukundo na Sebera Eric wamusabye ko bazarushingana, ndetse na we arabimwemerera.

Byaje kugera muri 2017 aba bombi batarakora ubukwe ndetse Kirenga aza gutangaza ko urukundo rwabo rukiri pata na rugi ndetse ko bitegura gukora ubukwe.

Ubu bukwe bwabo bwarategerejwe burabura, ahubwo umusore wari wamwambitse impeta za gukorana ubukwe n’undi mukinnyikazi wa film muri 2018.

Muri 2015 yari yambitswe impeta

Ubu yasezeranye mu mategeko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 15 =

Previous Post

Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Next Post

Davis D wagaragaye hamwe n’udukingirizo twakoreshejwe icyo yabikoreye cyasohotse

Related Posts

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe...

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Davis D wagaragaye hamwe n’udukingirizo twakoreshejwe icyo yabikoreye cyasohotse

Davis D wagaragaye hamwe n’udukingirizo twakoreshejwe icyo yabikoreye cyasohotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.