Umukinnyikazi wa film mu Rwanda wigeze ‘guterwa gapapu’ yasezeranye mu Murenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kirenga Saphine uzwi muri film nyarwanda nk’izwi ya Seburikoko akinamo yitwa Kantengwa wigeze kwambikwa impeta n’umusore biteguraga kurushinga ariko akaza gukorana ubukwe n’undi mukinnyikazi wa film, ubu noneho yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bagiye kubana.

Kirenga Saphine yasezeranye mu mategeko n’umusore witwa Dr Mirindi Eric Dusenge, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2022, ndetse uzakurikirwa n’indi mihango izinjiza aba bombi mu rugo rwabo nk’umugore n’umugabo hagati ya Kirenga na Mirindi bitegura no gusezerana mu rusengero.

Uyu musore wasezeranye mu mategeko na Kirenga Saphine asanzwe aba hanze y’u Rwanda, akaba aherutse kuza mu Rwanda mu myiteguro y’ubukwe bwe na Kirenga Saphine wanagiye kumwakira ku Kibuga cy’indege ubwo yasesekaraga mu Rwanda

Uyu mukobwa usanzwe azwiho ubuhanga mu gukina film, muri Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, yambitswe impeta y’urukundo na Sebera Eric wamusabye ko bazarushingana, ndetse na we arabimwemerera.

Byaje kugera muri 2017 aba bombi batarakora ubukwe ndetse Kirenga aza gutangaza ko urukundo rwabo rukiri pata na rugi ndetse ko bitegura gukora ubukwe.

Ubu bukwe bwabo bwarategerejwe burabura, ahubwo umusore wari wamwambitse impeta za gukorana ubukwe n’undi mukinnyikazi wa film muri 2018.

Muri 2015 yari yambitswe impeta

Ubu yasezeranye mu mategeko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru