Umukinnyikazi wa Film ukunze gususurutsa imbuga nkoranyambaga yatunguranye aza muri Miss Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakinnyikazi ba Film bamaze kubaka izina mu Rwanda uzwi nka Fofo muri Papa Sava, yitabiriye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.

Niyomubyeyi Noeella wamamaye nka Fofo nk’izina yitwa muri film izwi nka Papa Sava, asanzwe azwiho kuvugwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye myiza ikunze kwishimirwa na benshi.

Izindi Nkuru

Mu mpera z’ukwezi gushize, Fofo yari yagarutsweho cyane kubera ifoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ikimero cye aho bamwe bamushinje kugerageza gutubura ikibuno cye.

Fofo uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare, yitabiriye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’umubiri, ubwenge ndetse no mu muco rizwi nka Miss Rwanda.

Iki gikorwa cyari kigeze mu Mujyi wa Kigali ahiyandikishije abakobwa 191 mu gihe abakitabiriye ari 117.

Fofo wanyuze imbere y’akana nkemurampaka kimwe n’abandi bakobwa, yatangaje ko afite igitekerezo cy’umushinga wo kwigisha abakobwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Bigeze mu gihe cyo guhabwa amanota, Fofo yahawe NO ebyiri na YES imwe.

Arifuza kwigisha abakobwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru