Umukobwa wo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, wasanzwe ku mugenzi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye, biravugwa ko ashobora kuba yabitewe n’amagambo yabwirwaga na nyina wavugaga ko basangiye umugabo.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri, yabonetse yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko kuri uyu wa Kane nyakwigendera yavuye iwabo ababwiye ko hari aho anyarukiye, ariko bategereza ko agaruka baraheba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 ni bwo habonetse umurambo wa nyakwigendera ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu, ndetse abaturanyi bakaba bavuga ko yiyahuye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibogora, mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo ashyingurwe.
Bamwe mu bakoranaga na nyakwigendera mu kazi ko gusorama icyayi muri Gisakura, bavuga ko yakundaga kubabwira ko aziyahura kubera ibibazo yari afitanye n’umubyeyi.
Bavuga ko umubyeyi we yamuhozaga ku nkeke, amucyurira ko basangiye umugabo, ngo ko ari mucyeba, aho yavugaga ko na we ari umugore wa se.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yanemejwe na Habarurema Cyprien-Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri.
Uyu muyobozi avuga ko amakuru ava mu baturanyi, agaragaza ko mu muryango wa nyakwigendera hari harimo ibibazo by’amakimbirane, ndetse ko uyu mukobwa yavugaga ko Nyina amubangamira.
RADIOTV10