Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa bikekwa ko yiyahuye biravugwa ko byaturutse ku magambo yabwirwaga n’umubyeyi we

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in MU RWANDA
0
Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, wasanzwe ku mugenzi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye, biravugwa ko ashobora kuba yabitewe n’amagambo yabwirwaga na nyina wavugaga ko basangiye umugabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri, yabonetse yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko kuri uyu wa Kane nyakwigendera yavuye iwabo ababwiye ko hari aho anyarukiye, ariko bategereza ko agaruka baraheba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 ni bwo habonetse umurambo wa nyakwigendera ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu, ndetse abaturanyi bakaba bavuga ko yiyahuye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibogora, mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo ashyingurwe.

Bamwe mu bakoranaga na nyakwigendera mu kazi ko gusorama icyayi muri Gisakura, bavuga ko yakundaga kubabwira ko aziyahura kubera ibibazo yari afitanye n’umubyeyi.

Bavuga ko umubyeyi we yamuhozaga ku nkeke, amucyurira ko basangiye umugabo, ngo ko ari mucyeba, aho yavugaga ko na we ari umugore wa se.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yanemejwe na Habarurema Cyprien-Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru ava mu baturanyi, agaragaza ko mu muryango wa nyakwigendera hari harimo ibibazo by’amakimbirane, ndetse ko uyu mukobwa yavugaga ko Nyina amubangamira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe intambwe nziza igiye guterwa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.