Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

radiotv10by radiotv10
29/07/2022
in MU RWANDA
0
Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse
Share on FacebookShare on Twitter

Carine Kanimba uherutse kwitaba Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, akayisobanurira uko u Rwanda rwamunetse, yavuze ko yasezeranyijwe ko u Rwanda ruzakomeza kotswa igitutu kugeza rufunguye umubyeyi we.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2022, Carine Kanimba yitabye iyi Komisiyo kugira ngo atange ubuhamwa bw’uko u Rwanda rwamwumvirije hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye rya Pegasus.

U Rwanda rwo rwahakanye kuva cyera ko rudakoresha iri koranabuhanga ahubwo ko abarushyize ku rutonde rw’Ibihugu birukoresha, bashingiye ku byatangajwe n’abakunze kuruharabika no kuruteranya n’amahanga.

Umwaka uruzuye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta agize icyo avuga kuri ibi byashinjwe u Rwanda byo kuba runeka abantu hifashishijwe iri koranabunga.

Uwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 29 Nyakanga 2021, Dr Biruta yagize ati “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura.”

Carine Kanimba we akomeje kwemeza ko u Rwanda rwamwumvirije rwifashishije iri koranabuhanga, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 ubwo yari imbere y’iyi komisiyo, yayimenyesheje ko yamenye bwa mbere ko anekwa muri Gashyantare umwaka ushize ubwo umuryango Amnesty International wamusabaga gukora igenzura kuri telefone ye ko ataba akurikiranwa n’u Rwanda.

Aganira n’Ijwi rya America, yagize ati “Bansabye gufata GSM yanjye ngo bakore isesengura, ndabemerera, bahita basanga barabikora, basanga ko Pegasus yari iri kuri telefone yanjye.”

Carine Kanimba avuga ko u Rwanda rwatangiye kumwumviriza ubwo yari akomeje kugaragaza ko umubyeyi we Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda ashimuswe ndetse asaba ko arekurwa, akavuga ko yumvirizwaga mu nama zitandukanye yagiranaga n’imiryango mpuzamahanga n’abayabozi batandukanye kuri iki kibazo.

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yemeye ibisobanuro bye kandi ikagaragaza ko itewe impungenge n’ibi ashinja u Rwanda.

Yagize ati “Abo badepite batangaye kubera kumva ko amafaranga y’imfashanyo bohereza mu Rwanda, leta y’u Rwanda iyakoresha kugira ngo bashimute abantu babavanye muri Amerika bakanayakoresha kugira ngo bumvirize abanyamerika.”

Yavuze ko nyuma yo kumva ibisobanuro bye, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yamuhaye isezerano ndetse ko na we ubwe asanzwe afite icyizere cyuko umubyeyi we azafungurwa.

Yagize ati “Ntabwo tuzatakaza icyizere, tuzakomeza tumukorere kandi tuzi neza ko Leta ya Amarica yavuze ko Papa bamufunze mu buryo butemewe kandi na bo bazakomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugeza igihe bamurekuye. Tuzi neza ko Papa azataha.”

Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe wa MRCC-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanagize ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse bikanahitana bamwe, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare

Next Post

Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo

Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.