Carine Kanimba uherutse kwitaba Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, akayisobanurira uko u Rwanda rwamunetse, yavuze ko yasezeranyijwe ko u Rwanda ruzakomeza kotswa igitutu kugeza rufunguye umubyeyi we.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2022, Carine Kanimba yitabye iyi Komisiyo kugira ngo atange ubuhamwa bw’uko u Rwanda rwamwumvirije hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye rya Pegasus.
U Rwanda rwo rwahakanye kuva cyera ko rudakoresha iri koranabuhanga ahubwo ko abarushyize ku rutonde rw’Ibihugu birukoresha, bashingiye ku byatangajwe n’abakunze kuruharabika no kuruteranya n’amahanga.
Umwaka uruzuye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta agize icyo avuga kuri ibi byashinjwe u Rwanda byo kuba runeka abantu hifashishijwe iri koranabunga.
Uwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 29 Nyakanga 2021, Dr Biruta yagize ati “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura.”
Carine Kanimba we akomeje kwemeza ko u Rwanda rwamwumvirije rwifashishije iri koranabuhanga, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 ubwo yari imbere y’iyi komisiyo, yayimenyesheje ko yamenye bwa mbere ko anekwa muri Gashyantare umwaka ushize ubwo umuryango Amnesty International wamusabaga gukora igenzura kuri telefone ye ko ataba akurikiranwa n’u Rwanda.
Aganira n’Ijwi rya America, yagize ati “Bansabye gufata GSM yanjye ngo bakore isesengura, ndabemerera, bahita basanga barabikora, basanga ko Pegasus yari iri kuri telefone yanjye.”
Carine Kanimba avuga ko u Rwanda rwatangiye kumwumviriza ubwo yari akomeje kugaragaza ko umubyeyi we Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda ashimuswe ndetse asaba ko arekurwa, akavuga ko yumvirizwaga mu nama zitandukanye yagiranaga n’imiryango mpuzamahanga n’abayabozi batandukanye kuri iki kibazo.
Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yemeye ibisobanuro bye kandi ikagaragaza ko itewe impungenge n’ibi ashinja u Rwanda.
Yagize ati “Abo badepite batangaye kubera kumva ko amafaranga y’imfashanyo bohereza mu Rwanda, leta y’u Rwanda iyakoresha kugira ngo bashimute abantu babavanye muri Amerika bakanayakoresha kugira ngo bumvirize abanyamerika.”
Yavuze ko nyuma yo kumva ibisobanuro bye, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yamuhaye isezerano ndetse ko na we ubwe asanzwe afite icyizere cyuko umubyeyi we azafungurwa.
Yagize ati “Ntabwo tuzatakaza icyizere, tuzakomeza tumukorere kandi tuzi neza ko Leta ya Amarica yavuze ko Papa bamufunze mu buryo butemewe kandi na bo bazakomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugeza igihe bamurekuye. Tuzi neza ko Papa azataha.”
Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe wa MRCC-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanagize ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse bikanahitana bamwe, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.
RADIOTV10