Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha, avuga ko yabitewe n’umugambi yari afite wo kwiba abo bantu.
Uyu mukobwa usanzwe ari umukozi wo mu rugo uburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, akekwaho gukora iki cyaha ubwo yashyiraga mu mata umuti woza inka uzwi nka RABTRAZ 12.5 % EC.
Iki cyaha yakoze tariki 07 Gicurasi 2025 mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho uwo mukobwa yashyize uwo muti mu mata abo muri urwo rugo yakoragamo bari kunywa.
Ubushinjacyaha buburana n’uregwa, buvuga ko “Uyu mukobwa avuga ko yari agambiriye ko abo muri urwo rugo bashegeshwa n’uwo muti akabona uko abiba.”
Mu Rukiko, yemeye icyaha; asobanura ko yicuza ibyo yakoze; asaba imbabazi ko atazongera gutekereza ikintu nk’icyo. Urubanza rwapfundikiwe, ruzasomwa ku tariki ya 18/07/2025.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 110 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha.”
Iyi ngingo ivuga ko “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.”
Ingingo ya 21 y’iri tegeko iteganya ko ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25).
RADIOTV10