Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Claver Ntoyinkima ukora akazi ko kuyobora no gusobanurira ba mukerarugendo, yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga, agihabwa n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince William.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, mu muhango wo gutanga ibihembo byiswe ‘Tusk Conservation Awards’ bihabwa abantu bagize uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi birori byabereye i London mu Bwongereza, byari biyobowe n’Igikomangoma, Prince William wanahuje urugwiro n’ababyitabiriye, ndetse anatangamo ikiganiro.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’ibyamamare, birimo umukinnyi wa Filim Idris Elba akaba n’umwe mu bavangamiziki (DJ) bafite izina rikomeye ku Isi.

Ibi bihembo byiswe The Tusk Conservation bitangwa buri mwaka, aho bihabwa abantu bagize uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gufasha imiryango migari ku Mugabane wa Afurika, bikaba bisanzwe biyoborwa n’Igikomangoma William.

Ibi Bihembo byatangiye gutangwa bwa mbere muri 2013, ku bufatanye bw’Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, ndetse n’umuryango w’abayobozi b’abashoramari uzwi nka Ninety One.

Prince William ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi bihembo, yagize ati “Ibi bihembo bisobanuye byinshi ku giti cyanjye, kandi igira uruhare runini mu byo twiyemeje mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika n’abaturage.”

Ibi bihembo yatangiywe muri Hoteli izi mu zikomeye ku Isi ya Savoy, byahawe abantu batatu, barimo uyu Munyarwanda Claver Ntoyinkima, ndetse n’Umunya-Mali, Nomba Ganame washinze umuryango WILDFoundation urengera urusobe rw’ibinyabuzima, byumwihariko urengera inzovu.

Prince William yanicaranye na Claver Ntoyinkima baraganira

Byari ibyishimo

Ntoyinkima ashyikirizwa igihembo n’Igikomangoma cy’u Bwongereza
Ibihembo byahawe batatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + nine =

Previous Post

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

Next Post

Mobile Money Rwanda Ltd in Partnership with NCBA Bank Rwanda is excited to launch the TubiriMo na MoKash Christmas Giveaway

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mobile Money Rwanda Ltd in Partnership with NCBA Bank Rwanda is excited to launch the TubiriMo na MoKash Christmas Giveaway

Mobile Money Rwanda Ltd in Partnership with NCBA Bank Rwanda is excited to launch the TubiriMo na MoKash Christmas Giveaway

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.