Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umunyabigwi yajyanywe na FERWAFA kwerekwa abana bafite impano agezeyo asanga ni abasore

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in SIPORO
0
Umunyabigwi yajyanywe na FERWAFA kwerekwa abana bafite impano agezeyo asanga ni abasore
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakanyujijejo muri ruhago mpuzamahanga, Jose Maria Bakero wakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona, yasabye FERWAFA kumwereka abana bato yazamura, bagiye kubamwereka asanga ni bakuru bahabanye n’abo mu kigero yifuza.

Jose Maria Bakero uri mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize, yaje afitanye imishinga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimo iyo gufasha abana bakiri bato dore ko yanasabye kumuha abana bato bafite impano yo guconga ruhago.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Gashyantare 2022 yagiye kureba umupira wahuzaga amarerero y’umupira w’amaguru ya APR FC na Dream Team Academy.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri ruhago mpuzamahanga, yatunguwe no gusanga abo bana bamweretse ari ingimbi kuko bari hagati y’imyaka 15 na 17 mu gihe we yifuza abafite imyaka 10.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yahamije ko uyu munyabigwi atanyuzwe n’abana bamweretse.

Nizeyimana yagize ati “Arashaka abana b’imyaka 11 kuzamura. Aho twagiye dusura yarebaga umwana akatubaza ati ‘ese uyu afite imyaka ingahe?’. Hari aho twageze abona umwana muto cyane aramushima aramuhamagara anambwira ko yumvaga ari rwo rugero rw’abana twari bumwerekeje.”

Nizeyimana yakomeje agira ati “Inshuro nyinshi twaganiraga yambwiraga ati ‘ariko aba bana ni bakuru, abato bari he?’…tuzagerageza tubashakishe kuko u Rwanda si Igihugu kigira abantu bakuru gusa n’abana barahari ahubwo gahunda yo kubategura duhereye hasi ni yo ibura.”

Abo bamweretse yavuze ko ari bakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Mu Rwanda umwaka ushize impanuka zishe abantu 655 barimo abanyamaguru 255…Polisi yahagurutse

Next Post

Mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hagiye kwigishwa no gukanika indege

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hagiye kwigishwa no gukanika indege

Mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hagiye kwigishwa no gukanika indege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.