Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyaduhigo muri Basketball yagaragaje uko afata umunyabigwi muri Football Jimmy Gatete

radiotv10by radiotv10
13/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Umunyaduhigo muri Basketball yagaragaje uko afata umunyabigwi muri Football Jimmy Gatete
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakinnyi ba Basketball bamaze kwigarurira imitima y’abatari bacye mu Rwanda, Nshobozwabyosenumukiza Willson yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’umunyabigwi muri ruhago, Jimmy Gatete, avuga ko atifuza ko yazagenda batifotoranyije.

Jimmy Gatete n’ubu ukiri mu mitwe y’Abanyarwanda kubera ibitangaza yagiye akora mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma y’imyaka irenga 10 adaheruka mu Rwanda, yongeye kurusesekaramo.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 10 Ukwakira 2022, uyu munyabigwi muri ruhago nyarwanda, yageze mu Rwanda aje mu bikorwa bitegura Igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda muri 2024.

Jimmy Gatete yasesekaye mu Rwanda

Nyuma yuko uyu rutahizamu w’ibihe byose mu Rwanda ageze mu rw’imisozi igihumbi, bamwe mu Banyarwanda bamugaragarije urugwiro n’uburyo batazibagirwa ibyishimo yabahaye.

Nshobozwabyosenumukiza Willson uri mu bakinnyi bamaze kubaka izina muri Basketball mu Rwanda, na we ari mu bagaragaje ko yakuze ari umufana ukomeye wa Jimmy Gatete.

Uyu mukinnyi uzwiho amacenga menshi mu mukino wa Basketball no kudahusha muri Panier, yahishuye ko yakuze yumva azaba umukinnyi wa ruhago kubera Jimmy Gatete ndetse ko yumvaga azaba nka we.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ya Jimmy Gatete, Nshobozwabyosenumukiza yagize ati “Nakuze nzi ko nzakina umupira nkaba nk’uyu munyabigwi wacu ariko nabuze Godiyo kabiri gatatu sinamenye uko byaje guhomba.”

Yakomeje agira ati “Ariko aracyari role model (uw’icyitegererezo) wanjye burya.”

Nshobozwabyosenumukiza yakomeje agaragaza ko Jimmy Gatete ari uwo kubahwa ibihe byose, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ahubwo ndamukura he atageda atampaye ifoto mwokabyara mwe.”

Jimmy Gatete umunyabigwi muri ruhago nyarwanda
Nshobozwa yamukuriye ingofero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Ikigega cyashibutse mu kwigira kw’Abanyarwanda cyashoye Miliyari 8Frw muri Banki ikomeye

Next Post

Umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart ari mu gahinda

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart ari mu gahinda

Umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart ari mu gahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.