Umwe mu bakinnyi ba Basketball bamaze kwigarurira imitima y’abatari bacye mu Rwanda, Nshobozwabyosenumukiza Willson yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’umunyabigwi muri ruhago, Jimmy Gatete, avuga ko atifuza ko yazagenda batifotoranyije.
Jimmy Gatete n’ubu ukiri mu mitwe y’Abanyarwanda kubera ibitangaza yagiye akora mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma y’imyaka irenga 10 adaheruka mu Rwanda, yongeye kurusesekaramo.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 10 Ukwakira 2022, uyu munyabigwi muri ruhago nyarwanda, yageze mu Rwanda aje mu bikorwa bitegura Igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda muri 2024.
Nyuma yuko uyu rutahizamu w’ibihe byose mu Rwanda ageze mu rw’imisozi igihumbi, bamwe mu Banyarwanda bamugaragarije urugwiro n’uburyo batazibagirwa ibyishimo yabahaye.
Nshobozwabyosenumukiza Willson uri mu bakinnyi bamaze kubaka izina muri Basketball mu Rwanda, na we ari mu bagaragaje ko yakuze ari umufana ukomeye wa Jimmy Gatete.
Uyu mukinnyi uzwiho amacenga menshi mu mukino wa Basketball no kudahusha muri Panier, yahishuye ko yakuze yumva azaba umukinnyi wa ruhago kubera Jimmy Gatete ndetse ko yumvaga azaba nka we.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ya Jimmy Gatete, Nshobozwabyosenumukiza yagize ati “Nakuze nzi ko nzakina umupira nkaba nk’uyu munyabigwi wacu ariko nabuze Godiyo kabiri gatatu sinamenye uko byaje guhomba.”
Yakomeje agira ati “Ariko aracyari role model (uw’icyitegererezo) wanjye burya.”
Nshobozwabyosenumukiza yakomeje agaragaza ko Jimmy Gatete ari uwo kubahwa ibihe byose, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ahubwo ndamukura he atageda atampaye ifoto mwokabyara mwe.”
RADIOTV10